Kwamamaza

Mukamulisa agiye kurahirira kuba umucamanza mu rukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu

Yanditswe kuya 4-09-2016 saa 09:26' na Mukaneza M.Ange


Nyuma yo gutorerwa kuba umucamanza mu Rukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu, AfCHPR, Umunyarwandakazi Marie Thérèse Mukamulisa agiye kurahirira kubahiriza inshingano nshya.

Mukamulisa azarahirira rimwe na Ntyam Ondo Mengue ukomoka muri Cameroon, bose bakaba baratorewe mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU iherutse guteranira i Kigali muri Nyakanga 2016.

AfCHPR, izakira indahiro z’aba bacamanza ubwo izaba iri mu bikorwa by’igihembwe cya 42 gisanzwe kizatangira ku itariki ya 5-16 Nzeri 2016, i Arusha muri Tanzania.

Uretse irahira ry’aba bacamanza bashya kandi hazanasuzumwa ubusabe bw’abitabaje uru rukiko bagera kuri 60 ndetse banatange ibitekerezo byabo ku ngingo enye bagishijwemo inama.

Inkuru dukesha The Newtimes ivuga ko hazanatorwa komite nshya kuko manda ya perezida wa AfCHPR , Justice Augustino Ramadhani ukomoka muri Tanzania, visi perezida Elsie Thompson (Nigeria), Fatsah Ouguergouz (Algeria) na Duncan Tambala (Malawi) izarangira ku itariki 5 Nzeri 2016.

Uru rukiko rugizwe n’abacamanza 11 baturuka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Marie Thérèse Mukamulisa agiye kurahirira kuba umucamanza mu rukiko rw'uburenganzira bwa muntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved