00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukamana Marie Dative arasaba ubufasha bwo kwivuza ikibyimba mu rutirigongo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Mukamana Marie Dative, Umunyarwanda utuye mu karere ka Musanze, i Muhoza ubu akaba yaragiye kwivuza mu Bubiligi arasaba ubufasha nyuma yo kwibasirwa n’uburwayi bw’ikibyimba cyo mu rutirigongo.

Ubu burwayi bwamufashe mu 2018. Yavuze ko yafashwe ababara umugongo n’amaguru, akumva amaguru aremereye atabasha kuyaterura. Yagiye mu mavuriro atandukanye yivuza ariko uburwayi burayoberana.

Mu mpera za 2019 nibwo abaganga b’inzobere mu ndwara zifata ibice by’umutwe (Neurologue), babonye ko afite ikibyimba ku rutirigongo (colonne vertébrale) gitsikamira imyakura (compression de nerfs).

Byamugizeho ingaruka ku buryo ubu atakibasha gukoresha amaguru, agendera mu kagare k’abarwayi (chaise roulante).

Mukamana kuri ubu ari kwivuza mu bitararo by’Abafurama (UZ Bruxelles), ku nkunga y’inshuti n’abavandimwe.

Abaganga b’inzobere kuri ibi bitaro bya UZ Bruxelles, bamubwiye ko icyo kibyimba nikibagwa hagakurikiraho kumugorora (rééducation), hari amahirwe yo kuba yasubira gukoresha amaguru ye.

Kugira ngo abashe kuvurwa, yasabwe ibihumbi makumyabiri by’amayero (20.000 euros), hafi miliyoni 23 Frw.

Yavuze ko kubera kwivuza ku giti cye nta bwisungane mu kwivuza bwo mu Bubiligi afite cyangwa ubundi bwishingizi, ubushobozi yari afite bumaze kuba buke akaba akeneye inkunga ya buri wese ubishoboye.

Ushaka gutanga ashobora gukanda hano https://gofund.me/7c5d5b1f

Uwashaka ibindi bisobanuro yaca kuri nimero +32 475 29 34 84 cyangwa (+32 465 935697) (+250 722 252 032)

Nimero ya Banque ni : IBAN:BE69 3771 2803 4478

BIC: BBRUBEBB Ikirizaboro Anne Marie – Communication: Gufasha Marie Dative Mukamana.

Mukamana amaze imyaka ine afashwe n'uburwayi, akaba asaba ubufasha ngo abashe kuvurwa
Mukamana avuga ko naramuka abonye ubufasha abaganga bamwijeje ko azavurwa agakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .