Mukabunani yashimangiye ko ishyaka rye rishaka imyanya mu nzego zifata ibyemezo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Nzeri 2016 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Mukabunani Christine, Umuyobozi w’Umutwe wa Politiki ’PS Imberakuri’, yavuze ko ishyaka ayoboye rishaka imyanya y’ubuyobozi mu nzego za Leta zifata ibyemezo kugira ngo ribone urubuga rugari rwo gutangiramo ibitekerezo.

Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine avuga ko iki aricyo gihe gikwiye na bo bagahabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru n’abanyapolitiki, tariki ya 6 Nzeli 2016, Mukabunani yashimangiye ko imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta itagenda biguru ntege mu gutanga ibitekerezo ahubwo aho babitangira ntihahagije.

Yagize ati “Imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta, ikibazo kiirimo ni uko aho gutangira ibitekerezo hadahagije. Nk’umutwe wa politiki wa PS Imberakuri turakoresha ihuriro gusa nirwo rubuga dufite rwo gutangiramo ibitekerezo, tukanakoresha abanyamakuru ariko dukeneye gutera intambwe tukaba turi mu nzego zifata ibyemezo aho ibiterezo byacu bihabwa agaciro kandi bigatambuka icyo nicyo gisigaye.”

Abajijwe n’umunyamakuru niba ishyaka ahagarariye rishaka imyanya y’ubuyobozi, nta kujijinganya yagize ati “Birumvikana.”

Mukabunani ugaragara cyane mu bikorwa bya politiki amaze gutorerwa kabiri kuba Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Indi nkuru wasoma: Umukandida w’umugore mu matora ya Perezida mu 2017?

Umuyobozi wa Ps Imberakuri, Mukabunani Christine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza