Muhanga: Umusore w’imyaka 18 yahitanywe n’ikirombe cyamugwiriye acukura amabuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Habukubaho François Xavier wari utuye mu Kagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye kiri mu Murenge wa Kabacuzi ahita yitaba Imana.

Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yitabye Imana ku manywa yo ku ya 25 Mutarama 2018; bivugwa ko yari ari kwiba ayo mabuye ahahoze hacukurwa n’Ikompanyi yitwa MIMICO ariko hari hamaze igihe hafunzwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro cyari cyarahagaritswe n’ubuyobozi kubera impanuka cyagiye gikunda guteza.

CIP Kayigi yavuze ko n’abemerewe gucukura bakwiye gufata ingamba zikaze bagashyiraho amategeko hakabaho kurinda neza ibirombe bifite ibyangombwa byo gucukura.

Yagarutse ku bucukuzi butemewe n’amategeko nabwo bugenda bugaragara henshi ndetse mu birombe biba byarafunzwe n’inzego z’ibanze akangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.

Yagize ati “Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko kuko bisaba ibikoresho bihagije bishobora kurinda abakora ako kazi haba gukomereka cyangwa no gupfa igihe ubutaka bubagwiriye nk’uko bikunze kubaho. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira.”

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze; cyane cyane kuri ibi birombe biba byarafunzwe kuko hari bamwe bakomeza kwitwikira amajoro no gushaka kunyura mu rihumye ubuyobozi maze bagasubira gushakamo amabuye.

Aha yagize ati “Ujyamo muri ubu buryo, iyo agize ibyago nk’ibi ni umuryango we uhahombera kuko nta bwishingizi aba afite, niyo mpamvu dusaba ababituriye kubireka kuko ingaruka zabyo aribo bazirengera.”

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza