00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umuyobozi akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gusambanya abanyeshuri

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 Kamena 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa St. Etienne ruherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gusambanya abana b’abanyeshuri.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo muyobozi w’iryo shuri yatawe muri yombi ku wa 24 Kamena 2021.

Yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga ku kigo abereye umuyobozi. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye ajyana abakobwa, umwe umwe ahantu ahantu hiherereye akagerageza kubasambanya ariko ntibimushobokere bitewe n’uko babyangaga bakavuza induru.

Kugeza ubu abana babiri b’abakobwa ni bo batanze ikirego muri RIB barega uwo muyobozi.

Dr Murangira yavuze ko RIB yatangiye iperereza kandi hashobora kuboneka abandi bakobwa b’abanyeshuri barega uwo muyobozi icyaha nk’icyo cyo gushaka kubasambanya.

Yibukije abantu bose ko RIB itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki yitwaje icyo akora, abasaba kucyirinda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .