00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umusore ukekwaho kubana n’umwana nk’umugabo n’umugore yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Ku wa 20 Ukwakira 2021, umusore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, ubwo yaburaniraga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko, akekwaho kuba ku itariki ya 25 Ukuboza 2020, kugeza ku itariki ya 5 Mutarama 2021, ari mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yarasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, kuva uwo munsi agahita anamugira umugore.

Abaturage b’aho ukekwa atuye, batanze amakuru ko abana n’umwana nk’umugabo n’umugore, abayobozi b’Inzego z’ibanze bajya aho uregwa atuye bahasanga uwo mwana, n’uregwa babemerera ko babana nk’umugabo n’umugore.

Umwana wahohotewe avuga ko uregwa yamusabye ko babana bakazaba bashyingiranwa ari uko uwo mwana yujuje imyaka y’ubukure. Naho uwamugize umugore we yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yari azi ko uwo mukobwa ari mukuru, ko yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Ukekwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 4 Ugushyingo 2021.

Ingoro y'Ubutabera y'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .