00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umusore akurikiranyweho kwica se no kubigerageza kuri mukase wabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukekwaho kwica se no kugerageza kwica umugore wa se wabo, avuga ko yamuroze maze se ntabyiteho.

Ibyo byakorewe mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021.

Ukekwa yavuze ko umugore wa se wabo yamurogaga kwiga bikamunanira, naho se agashyigikira uwo mugore bituma ahitamo kubica.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe ukekwa yatekerezaga uburyo azicamo se n’umugore wa se wabo, yabanje kugurisha radio yari afite, amafaranga avuyemo ayaguramo umupanga mushya maze ku munsi ukurikiyeho ajya gufasha se gutema ibiti byo gushingiriza ibishyimbo ariko ari no kumucungira hafi kuko ari wo munsi yari yateguye kumwiciraho.

Mu gihe bari batashye yinjiye mu nzu asohora wa mupanga awutemesha se abonye ko apfuye ajya mu nzu akuramo ikiringiti akimuzingiramo amushyira mu nzu yo hanze batabagamo.

Uyu musore ngo yahise asukura ahamenetse amaraso hose n’umupanga yakoresheje ajya gucungira hafi mukase wabo aho yari yagiye gucuruza inyanya yitwaje wa mupanga mu gafuka.

Ubwo uwo mugore yari atashye, nyamusore ngo yamugiye inyuma aza kumutema ariko ntiyapfa maze ageze mu rugo ahasanga murumuna we utari wahiriwe, amubwira ko amaze gutema umugore wa se wabo, anamusaba kuhava ngo batazamushyira muri dosiye.

Ni bwo uwo murumuna we yahitaga agenda arabivuga agarukana n’abayobozi baje gufata uyu musore.

Uyu musore ngo yavuze ko aho nyina [utabana na se] yamujyanye ku muvuzi wa gakondo ari bo bamubwiye ko yarozwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .