00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umugabo yishe umugore we amutemye, bapfuye inka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Kanama 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugu wa Gakondokondo wo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021, yishe umugore we w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

Uyu mugabo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Amakimbirane yabo akomoka ku kuba uyu mugore yarakundaga gukora ariko umugabo ari umunebwe aho wasangaga n’ayo yakoreye ayamwaka. Bagiye bakunda gushwanira amafaranga 7500 umugore yabonaga buri kwezi mu mushinga wa Women for Women ukorera i Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, na we yahamirije IGIHE iyi nkuru.

Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu rugo, bari no mu miryango twajyaga tuganiriza, imbarutso yaje kuba inka nyirabukwe w’umuhungu yari yarabaragije umugabo ejo ashaka kuyigurisha umugore aramwangira niko guhita afata umwanzuro wo kumwica.”

Yakomeje asaba abaturage bo muri uyu murenge kumenya ko buri wese afite uruhare ku mitungo bafitanye ndetse n’igihe habaye amakimbirane bakwiye kwitabaza inkiko aho kwicana.

Yagize ati “Ibibazo bikunda kubaho bijyanye no kumvikana ku mutungo, turasaba abaturage kumva ko buri wese afite uburenganzira ku mutungo bungana n’ubwa mugenzi we. Kandi igihe bananiranye no kwigishwa byanze aho kuzamo ubwicanyi bagana inkiko zikabatanya aho kumena amaraso.”

Uyu mugabo akimara gutema umugore we yahise ahunga akaba akiri gushakishwa ngo aryozwe ibyo yakoze.

Uyu mugabo w’imyaka 32 n’umugore we w’imyaka 40 bari barashakanye byemewe n’amategeko, bakaba bari bafitanye abana babiri.

Ifoto yerekana Umujyi wa Muhanga. Muri aka karere mu Murenge wa Kabacuzi ni ho umugabo yatemye umugore we aramwica, birakekwa ko bapfuye inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .