Muhanga: Umucuruzi wari unyereje imisoro ingana na miliyoni 4.5 Frw kuri Caguwa yafashwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Umucuruzi wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, yafatanywe amabalo 20 y’imyenda ya caguwa yinjije mu gihugu idasoze.

Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze.

Uyu muturage yafatiwe mu mukwabu wakozwe ku wa 08 Ukwakira 2018.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko uriya mucuruzi yari anyereje umusoro ungana na miliyoni enye n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Bonavanture Karekezi, yatangaje ko Polisi ikimara kumenya amakuru yahise itegura igikorwa cyo gusaka mu rugo rw’uyu mugabo, koko bamusangana imyenda ya caguwa.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mucuruzi acuruza imyenda ya magendu ya caguwa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bagiye iwe baramusaka koko bamusangana iriya myenda.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kagaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya abanyabyaha. Agaragaza ko umuntu ukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko aba arimo guhombya igihugu kuko aba anyereza imisoro.

Mu Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi havugwa ubucuruzi bwa magendo y’imyenda ya Cagugwa, mu minsi ishize hari undi muturage Polisi yafatanye amabalo 21 y’imyenda ya caguwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza