Muhanga: U Buyapani bwagejeje amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 10

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, batashye umushinga w’amazi wa Mbare Aqueduct, wubatswe ku nkunga ya Leta y’u Buyapani.

Uyu mushinga ugamije kugeza amazi meza ku baturage wuzuye utwaye amadolari y’Amerika 72,925, washyizwe mu bikorwa n’Umuryango ugamije kurwanya inzara ku isi, MLFM.

Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka imigezi 20, aho gusukurira amazi, aho kuyabika ndetse n’umuyoboro wa kilometero 11.

Binyuze muri uyu mushinga, abaturage basaga ibihumbi 10 bo mu murenge wa Shyogwe bazabasha kubona amazi meza kandi mu buryo bworoshye, bitandukanye n’uko ubundi wasangaga bajya kuyavoma mu gishanga aho abiganjemo abagore n’abana byabatwaraga igihe kigera ku isaha imwe.

Uretse kuba wegereje abaturage amazi meza, uyu mushinga uzanagira uruhare runini mu gutuma abagore babona umwanya wo kwitabira ibikorwa bituma biteza imbere, ndetse abana babashe kujya ku ishuri hatabayeho gukererwa.

Mu birori byo gutaha uyu mushinga, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko bishimiye kubona ibikorwaremezo by’amazi birangije gutunganywa uko bikwiye, asaba abaturage kuzabifata neza.

Ambasade y’u Buyapani itera inkunga ibikorwa by’imiryango itari iya leta, amashuri, ndetse n’inzego z’ibanze bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Kuva mu myaka 20 ishize, iyi gahunda ya GGP (Japan’s Grant Assistance for Grassroots Human Security Projects) imaze gutera inkunga imishinga igera kuri 92.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza