00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Polisi yafashe bane mu bashakishwaga bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, Sitasiyo ya Kiyumba, yafashe bane mu bagize itsinda ryitwa ‘Abanyogosi’ bari bamaze iminsi bashakishwa kuko bavugwaho kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cy’umushoramari.

Bafashwe kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Muyebe mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe na nyir’ikirombe n’abakozi be ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ati “Nyir’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa colta ni we waduhaye amakuru ko hari abantu bamaze iminsi bitwikira ijoro bakajya mu kirombe cye gucukuramo amabuye y’agaciro.”

“Twakoranye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batubwira ko hari itsinda ry’abantu biyise abanyogosi bazwiho kujya mu birombe bagacukura amabuye y’agaciro, abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batugejeje kuri bariya bane, mu ngo zabo tugenda tuhasanga ibikoresho bifashisha bacukura amabuye mu birombe.”

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa, yibutsa ko nta muntu wemerewe kujya gucukura amabuye y’agaciro ahantu aho ari ho hose atabifitiye uburenganzira.

Ati “Abaturage tubakangurira ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro aba abifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe. Bariya bose babijyagamo bitazwi kandi babaga barimo guhemukira umushoramari wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Byari bimaze iminsi na Polisi yari irimo kubashakisha.”

Yabibukije ko kujya gucukura amabuye y’agaciro bashobora kuhagirira ibibazo bitandukanye harimo kuba bagwirwa n’ibirombe bagapfa cyangwa bakamugara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakisha, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Hamwe mu hacukurwa amabuye y'agaciro mu Karere ka Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .