Muhanga: Minisiteri n’izindi nzego zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 7 Mata 2018 saa 07:58
Yasuwe :
3 3

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge no gushaka ingamba zo kubica burundu, inzego za Leta zirimo Minisiteri zitandukanye na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, zakomereje ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu Karere ka Muhanga.

Ubu bukangurambaga bwabereye kuri Sitade ya Muhanga, bwabanjirijwe n’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo ibiro 138 by’urumogi, udupfunyika twarwo 6402, Litiro 730 za Kanyanga n’inzoga z’inkorano n’izitemewe mu Rwanda zitandukanye byose bifite agaciro ka miliyoni zirenga 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byose bikaba byarafatiwe mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo mu gihe cy’amezi atatu ashize.

Mbere y’uko abayobozi batanga ubutumwa, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Uwayo Jeremie wavuye mu biyobyabwenge, wavuze ko kuva yatangira kubikoresha nta nyungu yakuyemo ahubwo byamugizeho ingaruka akareka ishuri.

Yavuze ati “Natangiye gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ntangiye amashuri yisumbuye, ngera aho nkajya nkoresha ibyo nitera mu nshinge. Ubwo ku ishuri babonye ko narwaye mu mutwe banyohereza mu rugo, naho banyohereza kwivuza i Ndera baramvura ndakira, mu rugo bansubiza ku ishuri, ndiga ndarangiza njya no muri Kaminuza. Ubu ndi umugabo, mfite umuryango kandi tubanye neza.”

Uwayo yagiriye inama ababyeyi gukurikirana abana babo kuko aho bajya ku ishuri bashobora guhura n’ababashora mu biyobyabwenge kandi urubyiruko rukirinda abarushora mu biyobyabwenge.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibiyobyabwenge byica ubuzima, ubwonko n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Iyo utangiye kunywa ibiyobyabwenge ubitangira wibwira ko ari ikintu gishya wiga, ariko kubireka bikananirana bikagutera indwara cyangwa bigatuma winjira mu zindi ngeso mbi.”

Yakomeje agira ati “Umuryango ni inkingi ya mwamba mu guhashya ibiyobyabwenge, niyo mpamvu dukangurira ababyeyi n’abarezi kwitabira gahunda zo kubirwanya. Kwirinda biruta kwivuza, kutabitangira niko kubyirinda, ariko n’abo byamaze kugira imbata, twabasaba kugana ibitaro n’ibigo bishinzwe gufasha abasabitswe n’ibiyobyabwenge bakabafasha kugirango bagaruke ku murongo.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yavuze ko ikibabaje ari uko abana nabo basigaye bishora mu biyobyabwenge, aho usanga umwana ufite imyaka 11 nawe abyishoramo, bikaba biterwa n’uko ababyeyi baba batabakurikiranye ngo bamenye aho baba bagiye n’abo bagendana.

Yagize ati “Rubyiruko, ntimwemere kuba aho bamena imyanda, turifuza urubyiruko rufite ejo hazaza heza rutiyandarika. Muhitemo neza, mwirinde ibiyobyabwenge mucire kuko birarura.”

Minisitiri Mbabazi yasabye ababyeyi gushakira urubyiruko ruri mu biruhuko ibyo rukora rukabihugiraho, kugirango hatagira ababashora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, Juvenal Marizamunda, yavuze ko nyuma y’aho bigaragariye ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri gufata intera, Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira no guhana ababikoresha.

Yagize ati “Kurwanya ibiyobyabwenge si uruhare rwa Polisi gusa, ahubwo ni urwa buri wese nk’uko izina ryabyo ribivuga, ubikoresha anatakaza umutungo abigura kandi wakubatse umuryango we.”

Yavuze kandi ko ubwenge bwayobye ari imbaraga igihugu kiba gitakaje kandi tuzi ko umutungo w’igihugu cyacu ari abantu.

Yavuze ko ibiyobyabwenge byibasira urubyiruko kandi igihugu kidafite urubyiruko kiba kigana mu marembera.

“Tugumye gutanga amakuru y’ababyishoramo, ababicuruza, kandi Polisi y’u Rwanda mu nshingano zayo zo gukumira ibyaha izakomeza kuba umufatanya bikorwa muri ubu bukangurambaga bwo kwamagana ibiyobyabwenge duharanira igihugu kizira ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Rose Mureshyankwano, yavuze ko Intara y’Amajyepfo nayo ibonekamo ibiyobyabwenge kandi bikaba biri ku isonga mu bitera ababikoresha kwishora mu byaha bitandukanye.

Abayobozi mu nzego zitandukanye n'abaturage mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Muhanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibiyobyabwenge byica ubuzima, ubwonko n’iterambere ry’igihugu
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yavuze ko ikibabaje ari uko abana nabo basigaye bishora mu biyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza