Kwamamaza

Muhanga: Hatoraguwe imirambo ibiri y’abagore bikekwa ko bishwe

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 10:16' na Thamimu Hakizimana


Imirambo y’abagore babiri, umwe uri mu kigero cy’imyaka 28 n’undi wa 30 yatoraguwe mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bikaba bikekwa baba bapfuye bagiriwe nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hakizimana André yabwiye IGIHE ko iyi mirambo yagaragaye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 11 Kanama, mu mikoki yo mu Mudugudu wa Kavumu n’uwa Nyarucyanamo yo mu Kagari ka Gahogo.

Yagize ati “Bombi bagaragaye mu Midugudu ibiri itandukanye, bari mu mikoki uretse ko nta mazina yabo twabashije kumenya kubera ko nta byangombwa bari bafite.”

Yongeyeho ko bikekwa ko aba bagore uko ari babiri, umwe wo mu kigero cy’imyaka 28 undi 30, bashobora kuba barishwe nk’uko bigaragazwa na bimwe mu bimwe mu bimenyetso by’ibanze.

CIP Hakizimana yagize ati “Urebye ntawavuga ko bishwe n’impanuka y’umuhanda kuko hari uwasanzwe afite igikomere kumusaya ndetse undi ntacyo yari afite uretse ko mu ijosi rye hagaragaraga ko hari igitambaro.”

Yakomeje avuga nta gikuba cyacitse mu baturage bitewe n’uko ubwicanyi nk’ubu butari busanzwe muri utwo duce, ndetse ngo hahise hakorwa inama igamije kubahumuriza.

Yanaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi rikaba rikomeje.

Igice kimwe cyo mu Murenge wa Nyamabuye i Muhanga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved