00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Habonetse umurambo w’umugore bikekwa ko yishwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’umugore w’abana bane witwa Mukasibo Eugenie wagaragaye mu Kagari ka Mbuga mu Murenge wa Shyogwe hafi y’aho yari atuye, bikekwa ko yishwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 nibwo uwo murambo wabonetse mu gihuru.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ariko batazi niba nyakwigendera yishwe.

Ati “ Ntabwo turagira amakuru ahagije kuri uwo muntu, inzego z’ubugenzacyaha ziracyabikurikirana kugeza ubu ntabwo icyo yaba yazize kiramenyekana.”

Uwo murambo wasanzwe hafi y’aho uwo mugore yari atuye. Ubu watwawe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .