Muhanga: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Kanama 2019 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga wo mu Karere ka Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa wakoraga mu kabari.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ntezirembo wayoboraga umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi, ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagiye gufata ibikoresho byo mu kabari yakoragamo kuri uyu muyobozi, amusaba ko baryamana undi arabimwemerera, bucya ajya kumurega.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi.

Ati “Yafashwe iri joro ashinjwa ko hari umukobwa yafashe.”

Kugeza ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza