Muhanga: Bazaniwe ikizamini cya Leta kitari cyo hafatwa umwanzuro wo kugisubika

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bagombaga gukorera ikizamini cya Leta ku Site ya JAM Fred Nkunda-Shyogwe mu Karere ka Muhanga, basanze bazaniwe ikitari cyo ubuyobozi bufata umwanzuro wo kugisubika.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye n’iby’icyiciro rusange cyayo.

Abagera kuri 21 biga umuziki ku Nyundo bakoreye kuri Site ya JAM Fred Nkunda-Shyogwe mu Murenge wa Shyogwe basanze bahawe ikizamini cya Music Notation (bari kuzakora ejo) kandi bagombaga gukora icya Music Composition.

Byagaragaye ko amakosa yakozwe n’abafunze ikizamini bakanagipakira bakakizana ku kigo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, unashinzwe uburezi muri ako Karere, Mukagatana Fortunée, yabwiye IGIHE ko baganiriye n’abanyeshuri bagombaga kugikora bumvikana ko kizakorwa ku wa Kane cyahinduwe.

Yagize ati “Nta kibazo kinini biteye kuko iri shuri ni rimwe mu Rwanda n’ubwo byagenze gutyo ntabwo byagize ingaruka ku yandi mashuri; icyo dukoze ni uko ikizamini twafunguye kizahindurwa bagakora ikindi.”

Abanyeshuri bahise basobanurirwa impamvu gisubitswe basabwa kujya kwitegura gukora icya nyuma ya saa sita nk’uko biteganyijwe.

Hafashwe umwanzuro ko ibizamini bindi biri kuri Site ya ya JAM Fred Nkunda-Shyogwe bipakirwa bigasubizwa ku cyicaro cya Rwanda Polytechnic bigasuzumwa ko nta makosa yandi arimo bikagarurwa kuri Site.

Umuyobozi mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, Dr Uwamaliya Valentine, yavuze ko bagiye guhita bagihindura.

Ati “Ni ukwibeshya kwabayeho ariko turabikosora kuko ibizamini biba bihari; (…) n’ibyakopewe buriya turabisimbuza.”

Dr Uwamaliya yasobanuye ko habaye kwibeshya ku kwandika izina ry’ikizamini inyuma ku gifuniko cyayo ariko bigiye gukosorwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza