Muhanga: Batanu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abantu batanu, ibafatiye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya RUDNIK (cyahagaritswe) giherereye mu Murenge wa Nyarusange.

Aba bantu bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa 10 Ukwakira 2019 nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bajya mu birombe by’amabuye y’agaciro rwihishwa bakajya gucukura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yasabye abaturage kwirinda kujya mu birombe byabujijwe kuko bahuriramo n’ibibazo birimo no kuburiramo ubuzima.

Yagize ati ‘‘Hari bimwe mu birombe byahagaritswe bitacyemewe gucukurwamo amabuye y’agaciro kubera ko hari ibyangombwa bitujuje. Twari dufite amakuru ko hari abaturage babijyamo rwihishwa bakajya gucukura. Nibwo twateguye igikorwa cyo kubafata tubasha gufatiramo bariya batanu.”

‘‘Biriya birombe byarahagaritswe kuko bitemewe gucukurwamo amabuye kubera imiterere yabyo, bariya bantu bajyayo bihishe bashobora kugwirwa n’ibirombe. Turi mu bihe by’imvura nyinshi kandi nta kintu na kimwe baba bafite cyabafasha yaba ibikoresho cyangwa ubwishingizi, iyo bagezemo baranarwana bapfa amabuye bacukuye, ibi byose akenshi bituma bahaburira ubuzima.’’

CIP Twajamahoro yagaragaje ko usibye no kuba baburira ubuzima bwabo muri ubu bucukuzi butemewe n’amategeko, bangiza ibidukikije ndetse bagatesha agaciro ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko iyo bamaze kuyacukura bayagurisha ku giciro gito.

Yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo aba bantu barwanywe hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Nyarusange kugira ngo bakorerwe dosiye.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni eshanu 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza