Kwamamaza

Muhanga:Abaturiye urugomero rwa Nyabarongo batagerwaho n’amashanyarazi baremwe agatima

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 11:04' na Ntakirutimana Deus


Abaturiye urugomero rwa Nyabarongo rwubatse mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bavuga ko hari bamwe muri bo batabonye amashanyarazi bagasaba ubuyobozi kubitaho bakava mu bwigunge.

Abataka ni abo mu mirenge ya Rugendabari, Mushishiro na Rongi. Mu gace ka Ndiza, ahari imisozi miremire, hari bamwe mu baturage batazi uko amashanyarazi akora, kuko hari aho usanga nta giti cyayo kihamanitse, ahubwo abaturage bitabaje amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Mu Mirenge ya Mushishiro, usanga hari abafite ayo mashanyarazi, ariko ntiyageze mu bice byose by’uwo murenge, nubwo ariwo ugerageza kugerwaho n’ibyiza by’urugomero rwa Nyabarongo.

Abatarobona amashanyarazi bavuga ko bari mu bwigunge, bagasaba ko bagerwaho n’ibyiza by’urugomero rw’amashanyarazi baherutse kubakirwa, rubegereye ugereranyije n’izindi ngomero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bugiye guhagurukira icyo kibazo.Umuyobozi w’Akarere Uwamariya Beatrice yasezeranyije abatuye mu mirenge ine igize ako karere ko bazatabarwa n’urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri.

Yagize ati “Hari Nyabarongo ya kabiri tuyitezeho byinshi kugira ngo iriya mirenge yo mu misozi miremire ya Ndiza izabone amashanyarazi. Mu gihe rero ataraboneka niyo mpamvu dukoresha ubundi buryo kugira ngo babone amashanyarazi abafasha kureba televiziyo cyangwa bumve radiyo, mu buryo burambye rero hari imishinga migari izafasha kiriya gice cyo mu Ndiza.”

Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12, muri yo ine gusa niyo igize umujyi wa Muhanga mu gihe indi umunani iherereye mu cyaro ari nayo bigaragara ko ikeneye kwitabwaho byihariye kugira ngo izamuke kuko imyinshi cyane cyane nk’iyo mu gace ka Ndiza k’imisozi miremire idafite amashanyarazi.

Urugomero rwa Nyabarongo rwatashywe muri Werurwe 2015, ruherereye hagati y’Umurenge wa Ndaro na Nyange yo mu Karere ka Ngororero, hamwe n’Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga, ari naho rwubatse. Rufite ubushobozi bwo gutanga megawati 28, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved