00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abaturiye ikimoteri barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Kanama 2021 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Mudugu wa Kanyungura, Akagari ka Kanyinya mu murenge wa Muhanga wo mu Karere ka Muhanga, baravuga ko barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda baterwa n’ikimoteri kibegereye.

Iki kimoteri nicyo kimenwamo imyanda yose ituruka hirya no hino mu mujyi wa Muhanga kuko gituriye abaturage. Amasaze ava mu myanda yacyo abasanga mu ngo akabateza umwanda ubaviramo kurwara inzoka n’izindi ndwara zituruka ku mwanda.

Ingo 20 zegereye iki kimoteri nizo zivuga ko zibangamiwe cyane bitewe n’uko usanga haba abana n’abantu bakuru bugarijwe n’inzoka zituruka ku mwanda.

Umujyanama w’ubuzima wo muri aka gace, Munyaneza Viateur yabwiye Radio1 ko ahora kwa muganga kubera kwivuza no kuvuza abana indwara zituruka ku mwanda.

Yagize ati “Nko mu mwaka maze kuvuza nka kabiri basanga abana bafite ikibazo cy’inzoka, nanjye ubwanjye nagiye kwa muganga bampimye basanga ikibazo cy’inzoka ndagifite. Ndakeka ahantu bituruka ari ku masazi aturuka muri icyo kimoteri.”

Undi yagize ati “Ntabwo najyaga ndwara umugongo none wanyishe kubera inzoka, iki kibazo ntikitworoheye usanga utasiga n’ibiryo mu isafuriya.Ku kigo nderabuzima barabizi abana bivurizayo cyane baturutse muri uyu mudugudu usanga ari impiswi.”

Bakomeje basaba ko bafashwa kwimurwa imvura y’ukwa cyenda ikazagwa barahavuye kuko iyo imvura iguyemo birushaho kuba bibi.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore, yavuze ko abari muri metero 200 uvuye ahari ikimoteri bazimurwa mu myaka itatu iri imbere, abandi bakazagerwaho ubushobozi bwabonetse.

Yagize ati “Ntabwo amasazi ateye ikibazo cyane kuko barabitunganya ibivamo ifumbire bakabitwara na make ajyaho ntabwo tuba dushaka ko abaturage babigiraho ikibazo.”

“Ubu twimuye imiryango icyenda turateganya ko byibuze nko muri metero 200 uvuye ku kimoteri abariho bose twazabimura mu gihe hazaba hagiye kubakwa ikimoteri kuko ariho giteganywa ku gishushanyo mbonera. Abo muri 400 nabo twazabageraho.”

Mu 2016 Akarere ka Muhanga katangaje ko kagiye kubaka ikimoteri kigezweho kizatwarwa miliyoni 400, kuva icyo gihe kugeza ubu abaturage amaso yaheze mu kirere.

Abaturage baturiye ikimoteri cyo mu Murenge wa Muhanga baravuga ko barembejwe n'indwara zituruka ku mwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .