00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abacuruzi ntibumva uburyo bagenzi babo bakorera mu isoko rishya badakora ari 50%

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Abacururiza mu Mujyi wa Muhanga baranenga ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kwemerera abakorera mu isoko rishya rya Muhanga gukora batubahirije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho bakora buzuye aho gukora 50% nk’uko bigenda mu yandi masoko.

Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Baraje badushyira mu byiciro, twemera ko bamwe bazajya bakora uyu munsi abandi bagakora umunsi ukurikiyeho, twe turabikora ariko mu isoko rishya bakora bose.”

Karangwa Jean Damour ni umucuruzi ukorera mu isoko rishya rya Muhanga, aganira na IGIHE yavuze ko impamvu ishobora kuba yaratumye babareka bagakora bisanzwe, ari amafaranga ibihumbi 90 Frw by’amezi atatu bari baherutse gutanga.

Ati “Badusabye ko twakora turi 50%, ariko hari amafaranga ibihumbi 90 Frw twishyuye mbere yo gutangira gukora, turavuga tuti aho gukora dusimburana, twe batureka tugahagarara bagafunga isoko, maze amafaranga yacu bakayihorera tuzayakomerezeho bafunguye, ntago amafaranga twatanze yagaruka dukora dusimburana, ubwo rero baraturetse dukora bisanzwe.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko impamvu aba bacuruzi babaretse bagakora ari uko iri soko rishya rifite umwanya uhagije bityo nta bucukike burimo.

Ati “Abacuruzi twakuye mu isoko rishaje bose ntago barimuka ngo bajye mu isoko rishya, ibyumba by’iri soko ni bigari, ibindi ntibikorerwamo, ibyo byose bituma nta bucucike buhagaragara, numva ko nta mpamvu bakora 50% kandi badacucitse. Ahandi nka Ruvumera no mu Kivoka gukora basimburana birubahirizwa kuko ho hari ubucucike.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, yemeje ko kureka abakorera muri iri soko rishya bagakora ari uko bisanzwe byaganiriweho n’inzego zirimo iz’abikorera, akongeraho ko isoko ryose ridakorerwamo.

Ati “Abacuruzi bose barakora kuko badakwirwamo kandi byaganiriweho, ingano y’isoko ibemerera gukora bose bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batararyuzura, ahandi hose twabonye ko hateza ibyago byo kwanduzanya twahagize 50%, ahatari ubucucike twarabaretse barakora.”

Uyu muyobozi yibukije abacuruzi ko bakwiye kumva ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo, yongeraho ko byose bikorwa abantu ari bazima kandi ko imibare y’ubwandu igaragara i Muhanga iteye inkeke, abasaba ko badakwiye kwinubira ko bashyirihweho gukora ari 50% kuko ari munyungu zabo zo kwirinda.

Iri soko rishya ryubatse mu mujyi wa Muhanga, ryimuriwemo abacuruzi bakoreraga mu isoko rishaje bagera ku 1.500, ariko bose bakaba batarajya gukorera aho bimuriwe, 85% by’isoko nibyo bikorerwamo.

Isoko rya Muhanga rikomeje gukorerwamo mu buryo bwuzuye nyamara andi akorerwamo kuri 50%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .