Muhanga:Ababumbyi b’amatafari baratakambira ubuyobozi ngo bakomorerwe kubumba

Yanditswe na Mwizerwa Gilbert
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Abakora imirimo y’ububumbyi bw’amatafari ahiye mu Murenge wa Nyamabuye, baratakamba bagaragaza ko hadahinduwe icyemezo cyabafatafiwe cyo guhagarika ibi bikorwa mu gishanga cya Nyirangari, byagira ingaruka ku buzima bwabo.

Uku gutakamba kuje nyuma y’ibaruwa bandikiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, ibasaba guhagarika ibikorwa byose bijyanye n’ububumbyi bw’amatafari, hashingiwe ku kuba batita ku bidukikije ndetse ko bwaba intandaro yo gukama kw’amazi yafashaga uruganda rwa WASAC rutunganya akoreshwa mu Mujyi wa Muhanga.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora ububumbyi, Muhamed Uwimana, yagaragaje impungenge ko iki cyemezo kizabasubiza ku isuka ndetse akaba agiye kwitwa umuhemu kubera amasezerano yo gutanga amatafari yari afitanye n’abakiliya be.

Asobanura ko yari yaranafashe umwenda wa banki wagombaga kuzishyurwa n’amafaranga avuye ku kazi akora dore ko yari agifite amasezerano y’imyaka itatu yahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga amwemerera gukora imirimo y’ubucukuzi bw’ibumba.

Mugenzi we Cyprien Uwanyirigira yagaragaje ko hari imirimo bakoze ngo basigasire ibidukikije aho bemerewe gukorera kuko kenshi bahabwaga isambu ariko bagasabwa kwikorera imihanda. Asaba ko iyo mirimo yahabwa agaciro bakabanza bakabarirwa bimwe mu bikorwa batakajeho akayabo ndetse n’icyemezo cyafatwa cyose hakibukwa ko batagomba gutakaza akazi badahawe ahandi bakorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yavuze ko ibyashingiweho bahagarika ibi bikorwa huti huti biri muri gahunda y’igihugu yo kurengera ibishanga n’inzuzi.

Ati “Ibyakozwe byaratekerejwe kandi ntitwashyira abaturage bacu mu kaga. Ibyabaye ni intangiriro kuko twahereye ku bakora imirimo yo kubumba bivamo kwangiza ibidukikije ariko ntibirangirira aha. Gahunda izanakomeza no ku babisatira mu gihe cyo gutura, icyakora ababumba turi kwiga uburyo bazimurwa kuko dufite henshi hava ibumba ariko tukareka kuba twahungabanya ibidukikije twitwaje bimwe”.

Hari impungenge ko iki kibazo kizatera ibura ry’amatafari mu mujyi wa Muhanga na Kigali kuko menshi yubakishwa yaturukaga mu bishanga by’akarere ka Muhanga.

Abakorera muri iki gishanga bavugwaho ko ibikorwa byaho byangiza ibidukikije
Ibikorwa byo kubumba byahagaritswe hari amatafari akiri mu gishanga
Bamwe bahangayikishijwe no gutakaza imirimo yari ibatunze
Abakora ibikorwa by'ububumbyi bifuza ko bakwishyurwa ibikorwa bakoze birimo imihanda
Rwiyemezamirimo Muhamed Uwimana yagaragaje ko bafite impungenge icyemezo cyo guhagarika ububumbyi kizabasubiza ku isuka
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza