Mugisha wahesheje Rayon Sports igikombe cy’Agaciro, yabazwe urutugu

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports watsinze igitego ku mukino iyi kipe iheruka guhuramo na APR FC, Mugisha François bita Master; yabazwe imvune y’urutugu mu bitaro by’i Bugesera byitwa ‘Centre Orthopédique Sainte Marie Rilima’.

Mugisha ni we wahesheje Rayon Sports igikombe cy’Agaciro ku gitego yatsinze ku munota wa 92. Cyari icya kabiri muri Rayon Sports mu myaka itatu ayimazemo.

Yavuye muri uyu mukino asezera abafana kuko yaburaga amasaha make ngo ajye mu bitaro bya ‘Centre Orthopédique Sainte Marie’ by’ i Rilima mu Bugesera kubagwa imvune y’urutugu.

Master yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kabiri cyagenze neza kandi yizeye gukira vuba.

Ati “Nari maze imyaka ibiri nkinira ku mvune. Iteka uko nagonganaga n’umukinnyi duhanganiye umupira nakukaga urutugu. Byambabazaga cyane bikanatuma kenshi nkina nigengesereye niyo mpamvu nahisemo kubanza kubagwa ngo nzagaruke mu kibuga meze neza kurushaho.”

“Nzatangira imyitozo mu Ukuboza kandi nizeye ko nzakira vuba nko muri Mutarama 2019 nshobora kongera gukinira ikipe yanjye.”

Igikorwa cyo kubaga uyu mukinnyi w’imyaka 21 cyamaze amasaha atandatu.
Mugisha yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2015. Yakuriye mu Ishuri ry’Umupira w’amaguru rya SEC ku Kicukiro, nyuma akinira Isonga FC yavuyemo ajya muri Rayon Sports.

Master yabagiwe mu bitaro by’i Bugesera byitwa ‘Centre Orthopédique Sainte Marie Rilima'
Mugisha Master yahisemo kubagwa ngo azakine neza umwaka utaha w'imikino
Nyuma yo kubagwa aramwenyura agaragaza icyizere cyo kugaruka mu kibuga vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza