Mugisha Drake wahamijwe kwica Pasiteri Mutesi Maggie yajuriye mu Rukiko Rukuru

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Mugisha Drake yageze mu Rukiko Rukuru ajuririra icyemezo cy’Urwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cya burundu rumuhamije kwica umugore we Pasiteri Mutesi Maggie.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2018, icyumba cy’iburanisha cyarimo abiganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera Pasiteri Maggie wayoboraga Itorero ‘Gates of Heaven Ministries’.

Mu bujurire bwe Mugisha yari kumwe n’abamwunganira bashya batatu batagaragaye mu maburanisha ya mbere.

Mugisha yaburanye ahakana icyaha cyo kwica umugore we, wapfuye ku wa 10 Nzeri 2017.

Ku wa 21 Werurwe 2018 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko rwasuzumye raporo ya muganga n’ubuhamya bwatanzwe, hanashingiwe ku bimenyetso bivuga ko bari babanye mu makimbirane rusanga kimuhama.

Raporo yagaragaje ko nta ndwara Pasiteri Maggie yasanganywe ahubwo ibizamini byakorewe umurambo we, yasanganywe ibikomere mu mutwe ahagana inyuma ku ruhande rw’ibumoso; afite amaraso mu bwonko; afite ibikomere bibiri mu mutwe; amagufa yajanjaguritse; mu ijosi hari ibikomere by’inzara bigaragarira amaso; ijosi rinagana ku buryo budasanzwe hanaretsemo amaraso; mu muhogo harimo amaraso adahumeka n’urubavu rw’ibumoso rwari rwavunitse.

Urukiko rwategetse Mugisha no kwishyura ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, agahabwa umuryango wa nyakwigendera. Musaza wa Maggie we yari yarasabiwe n’Ubushinjacyaha miliyoni 20 Frw.

Umwe mu bavoka ba Mugisha yavuze ko impamvu bifuza ko abatangabuhamya bazagaruka mu rukiko ari uko bari mu makipe abiri kandi banyuranyije indimi ku rupfu rwa Pasiteri Maggie.

Ati “Hari abavanye nyakwigendera (Pasiteri Mutesi) mu rugo, baravuguruzanya, abaganga bamwakiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal na bo ntibavuga rumwe. Bamwe bavuga ko yageze kwa muganga ari muzima abandi bati ‘Yapfiriye mu rugo.’”

Yavuze ko Dr Cyokunda Tumwine wasuzumye umurambo wa Mutesi yagaragaje ibisubizo bibiri bitandukanye. Ati “Habayeho kunyuranya indimi.”

Umwavoka w’ababurana indishyi y’akababaro yavuze ko “Niba impamvu batanga badakeneye kuyishyira hanze, basabe urubanza rushyirwe mu muhezo.”

Yagize ati “Bisa naho aba bavoka bashya batarahuza. Basabe umunsi kandi natwe dukwiye kuburana imyanzuro.”

Perezida w’Inteko Iburanisha yabajije ababurana ubujurire impamvu bashaka kugarura abatangabuhamya mu rukiko.

Yasabye ko bakora inyandiko ibisobanura neza igasuzumwa kuko iyo batanze nta batangabuhamya bagaragaje ko bakeneye.

Ati “Ibyo mugende mubinoze. Mwandike imyanzuro y’inyongera hanyuma tuzahure tuyisuzume.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingingo ya 29 mu Itegeko Nshinga yemerera umuburanyi kunganirwa mu buryo bwose.

Buti “Ntawe ufite inyungu ko hagira uhanwa mu buryo butari bwo. Hashyirweho umwanya tuzitaba ariko munatubwiye kujya impaka turiteguye.”

Ku bijyanye no kuzana abatangabuhamya, ubushinjacyaha bwavuze ko nta kibazo bufite kuko banabivuze mu iburanisha rya mbere ariko butumva impamvu yo kubahamagaza.

Buti “Nibatubwire itegeko bashingiraho. Turashaka ubutabera, na bo nibwo bashaka. Icyo bashingiraho basaba ko bahamagazwa ni iki?”

Ku byavuzwe ko hari ibyavugiwe mu rukiko bitanditswe, ubushinjacyaha bwavuze ko “Ahantu hose ibintu ntibyandikwa kuko hafatwa iby’ingenzi bizashingirwaho n’urukiko hafatwa umwanzuro.”

Mugisha abajijwe icyo abitekerezaho yagize ati “Ndumva icyibanze ari uko mwaduha igihe tugategura ibikenewe ngo bigezwe ku rukiko rubisuzume.”

Abunganira Mugisha bagaragaje ko bitewe n’uburemere bwa dosiye n’abayirimo basaba ukwezi ko kugeza imyanzuro ku rukiko binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma y’impaka ndende kuri iyi ngingo, Urukiko rwanzuye ko ku wa 17 Ukwakira 2018, abunganira Mugisha bazaba batanze imyanzuro igaragaza impamvu abatangabuhamya bakenewe mu rukiko; ubushinjacyaha n’abaregera indishyi bahawe ku wa 31 Ukwakira yo kuba bagize icyo babivugaho niba bifite ishingiro. Biteganyijwe ko ku wa 8 Ugushyingo aribwo urukiko ruzemeza niba abatangabuhamya bazahamagazwa.

Pasiteri Mutesi yateguraga amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Serena Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza