Kwamamaza

Mugambira, nyiri Hotel Golf Eden Rock, yakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 15:30' na Philbert Hagengimana


Umunyemari Aphrodis Mugambira ufite hoteli yitwa Golf Eden Rock i Karongi yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza ngo atangire kuburanishwa ku byaha byo gushishikariza no kuyobya abantu abajyana mu buraya.

Igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ni umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura, nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye mu muhezo kuri uyu wa Kane tariki ya11 Kanama 2016, ukaba wasomwe kuri uyu wa Gatanu 12 Kanama.

Mu gusoma imyanzuro y’urubanza, urukiko rwagaragaje ko rwasanze hari impungenge z’uko Mugambira yabangamira iperereza cyane ko mu iburanisha Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu batangabuhamya harimo abagikora muri iyi hoteli Golf Eden Rock, bityo rutera utwatsi ibigaragazwa n’abamwunganira bavugaga ko abamushinja na bo bari gukurikiranwa n’izindi nzego.

Rwavuze kandi ko Mugambira yasabye gutanga umwishingizi ndetse n’amafaranga y’ingwate angana na miliyoni imwe, ariko bikaba bitahawe agaciro kubera imbogamizi zagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwategetse ko Mugambira afungwa by’agateganyo iminsi 30, agafungirwa muri gereza ya Muhanga, ariko rwibutsa Mugambira n’Ubushinjacyaha ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa bitarenze iminsi itanu.

Mugambira yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 4 Kanama, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya kikaba gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iki cyaha bivugwa ko yagikoze abwira abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved