Kwamamaza

Mu myaka 14, Mugabekazi yaryamanye n’abagabo barenga ibihumbi bitanu

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 10:20' na Elias Hakizimana


Mugabekazi Odylle yemeza ko mu myaka cumi n’ine yamaze mu buraya, nibura yaryamanye n’abagabo barenga ibihumbi bitanu.

Kuba yararyamanye n’abagabo benshi, ngo ntacyo bimuhungabanyaho ndetse ngo nta n’ubwo akunda kubyibuka uretse gusa iyo ahuye n’umuntu bigeze kuryamana akabimwibutsa.

Uyu mubyeyi ufite abana babiri, avuga ko agitangira uburaya icyo gihe abakiliya babaga baringaniye, icyakora ngo iyo babaga benshi ntibarengaga umunani ku munsi.

Agira ati “Ntabwo namenya umubare, bashobora kuba barenze ibihumbi ijana, bara kuva 2002 noneho ubare batanu ku munsi wumve, noneho niba nkoresheje ijanisha niba narabonanaga na batanu ku munsi ngaho bara imyaka cumi n’ine yose irangiye, ariko wenda barenga ibihumbi bitanu.”

Uyu Munyarwandakazi yavukiye mu Karere ka Gasabo mu mwaka wa 1982.Yatangiye kwishora mu buraya mu 2002 ubwo yari afite imyaka 20, abuvamo agize imyaka 34.Kuri ubu atuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Mugabekazi aganira na IGIHE, yavuze ko icyo gihe ataryamanaga n’Abanyarwanda gusa, ahubwo ngo n’Abanyamahanga baramuganaga.

Avuga ko mu bakiliya be harimo abakomoka mu bihugu nka Canada, u Budage, u Buhinde n’ahandi.Ikindi akazi ke ntikakorerwaga mu Rwanda gusa, kuko no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ntiyakumirwaga.

Agira ati : “Najyaga muri Congo, nkajya i Bugande, no muri Kenya.”

Avuga ko nubwo inzu zo hanze zihenda, ngo ntiyigeze abura aho akorera akazi kuko yafatanyaga n’abandi bakobwa kwishyura inzu.

Ati : “Twagendaga turi nk’abakobwa batatu tugafata icumbi rimwe tugahita turikodesha.”

Mu myaka 14 yamaze mu buraya, yakoreraga amafaranga atandukanye, ariko ngo ayo atazibagirwa ni umunsi yakoreye amadolari 500 (asaga ibihumbi 350 by’Amanyarwanda) n’undi yishyuwemo amayero 50 (ibihumbi bisaga 40 by’amanyarwanda).Ngo aya yose yayahawe n’abanyamahanga amaze kubashimisha mu buriri.

Nta kazi katagira ingorane...

Akazo kose kabamo ibibazo, umuhinzi ajya ahinga imvura ikanga kugwa cyangwa yanagwa ikaba nyinshi ikamwicira imyaka. No mu buraya bibaho.Mugabekazi yajyaga ahura n’ibibazo mu kazi ke.Muri byo harimo guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe (nko mu kibuno), gukubitwa nyuma yo kwimwa amafaranga yasezeranijwe n’ibindi.

Ati “Rimwe na rimwe umugabo yashoboraga kunjyana ahantu kure akaba yansohora mu gicuku ku buryo ntashobora kuhikura ngo ntahe, ubundi ugasanga umugabo arakujyanye bwajya gucya akakwima amafaranga, ni ingorane nk’izo umuntu yagiye ahura nazo.”

Mugabekazi kandi avuga ko imwe mu ngeso indaya zigira yo kwiba abagabo hari ubwo bayiterwa n’uko gufatwa nabi birimo no kwamburwa,cyangwa bakabishyura amafaranga make, basinzira (abagabo) indaya zigasanga bari bafite menshi, zigahitamo kuyiba.

Mugabekazi avuga ko abagabo benshi yaryamanye nabo batikozaga agakingirizo, ngo bavugaga ko ntaho bitaniye no kurira bombo mu ishashi.

Ati “Abagabo benshi ntabwo bakunda agakingirizo, agakoresha ku ituru ya mbere yajya kurangiza akagakuramo, cyane cyane abagabo bubatse ubundi akakubwira ngo ntabwo abimenyereye akagakuramo akakongerera amafaranga, nubwo wamubwira ngo waranduye ntabyemere akavuga ko urimo kubeshya ngo nta muntu wanduye ujya abivuga.”

Mugabekazi yasanze nta cyiza cy'uburaya abuvamo

Uyu mudamu avuga ko abagabo bakwiye inyigisho zihagije ku ikoreshwa ry’agakingirizo.

Ati “Bagiye babona inyigisho nabo imyumvire yabo yahinduka kuko abagabo benshi bubatse ntabwo bazi uko agakingirizo gakoreshwa. Bamaze kwishyiramo ko ari ukurira bombo mu ishashi, akaba ari na yo mpamvu bakunda gukorera aho.”

Yanduje benshi ngo atazapfa wenyine...

Nubwo atari yarigeze yipimisha ngo amenye aho ahagaze, Mugabekazi ngo yiyumvishaga ko yamaze kwandura virusi itera SIDA, bigatuma arwana no gusambana n’abagabo nta gakingirozo, ngo nabo abanduze.

Agira ati “Numvaga ko nanjye narangije kwandura, nkavuga nti reka ndeke aba bagabo bakorere aho kuko sinari nakajya kwipimisha ngo ndebe uko mpagaze.Njyewe numvaga ko namaze kwandura nkumva ko ubuzima bwanjye bwarangiye noneho umugabo uwo ari we wese wazaga, nakoreshaga uko nshoboye kose ku buryo ari bukorere aho kugira ngo nanjye ntazapfa njyenyine.”

Nyuma yagiye kwipimisha,asanga yaranduye noneho akaza umurego mu gushaka kwanduza benshi.

Yarambiwe inkoni, areka uburaya

Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, Mugabekazi ngo yaretse gukomeza kwigurisha, nyuma y’aho amaze kwiga gusuka imisatsi.

Avuga ko yabitewe no kurambirwa kuryamana n’abagabo, barangiza bakamukubita, abandi bakamwambura.

Ati ”Nari ndambiwe gukubitwa, nshaka kwita ku bana banjye kuko nta kiza nabonaga mu buraya.”

Mu mafaranga make yari avanye mu buraya, yayakoresheje yiga ibijyanye no gusuka imisatsi, none ubu yatangiye gusuka abagore kandi ageze kuri byinshi.

Avuga ko abasha kubona ibitunga umukobwa we w’imyaka 17 n’umuhungu w’imyaka itandatu kandi akababonera n’ibindi byangombwa nkenerwa bijyanye n’ishuri.

Ku munsi yakira abantu nibura batanu bo gusuka, kandi ngo uwo akorera kuri make amuca ibihumbi bitatu, naho amenshi aca ni ibihumbi 15.

Afite intumbero yo kwiteza imbere, agendanye n’icyerecyezo igihugu cyihaye cya 2020.

Ati”Ubu ndi kugendana na gahunda z’igihugu, muri 2020 ngomba kuba ndi umukire.”

Nubwo abana n’ubwandu, Mugabekazi avuga ko ntacyo bimuhungabanyaho kuko afata imiti neza kandi ku gihe.

Avuga ko nta bukire bw’indaya, ariyo mpamvu yumva nta waguma muri uwo mwuga. Avuga ko amafaranga menshi ushobora kuyabona ariko ngo nta kamaro, akiheraho avuga ko n’iyo yabonaga menshi, yayapfushaga ubusa anywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge n’ibindi.Ikindi ngo ni agakoko gatera SIDA gakomeza kwiyongera, aho indaya zigira uruhare runini mu kugakwirakwiza ari nako zigabyanyiriza ubudahangarwa bw’abasirikare b’umubiri.

Imibare yagaragajwe n’igenzura ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima bwabo, DHS (Demographic and Health Survey) mu mwaka wa 2015, ryagaragaje ko mu bakora uburaya b’abagore n’abakobwa, ubwiyongere bw’agakoko ka Sida bwavuye kuri 51 % mu mwaka wa 2010 bugera kuri 45 %mu 2015.

Kuri ubu yamenye gusuka ari nabyo bimutunze
Mugabekazi avuga ko abagabo yaryamanye nabo barenga ibihumbi bitanu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved