Mufti Hitimana yasabye ababyeyi kugenzura ko abana babo badakorana n’imitwe y’iterabwoba

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana yasabye ababyeyi b’Abayisilamu gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abana babo mu rwego rwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni benshi muri bo bashorwamo bigateza umutekano muke mu gihugu ndetse bigasiga isura mbi idini ya Islam.

Ibi yabitangarije abayisilamu bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu munsi mukuru w’igitambo wa “Eid al-Adha” wizihijwe ku Isi yose ndetse no mu Rwanda by’umwihariko kuri uyu wa 12 Nzeli 2016.

Yagize ati “ Ababyeyi mugomba gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abana banyu ndetse mukamenya uko babayeho n’ ibyo bakora mu rwego rwo kubarinda abashaka kubashora mu bikorwa by’iterabwoba. Mugomba gukurikirana ubuzima bw’abana banyu nk’uko Aburahamu yakurikiranaga umwana we Ismail.”

Yakomeje agira ati “ Ababyeyi bagomba guharanira kumenya ibyo abana babo bakorera ku mashini ndetse na telefone zabo, ko nta mugambi w’abashaka kubashuka uhari.”

Mufti Hitimana avuga ko ijambo ndetse n’ubwisanzure bahawe na Perezida Kagame bidakwiye ko bikoreshwa mu kwangiza iterambere ry’igihugu ahubwo asaba abayisilamu gufatanya n’abagize andi matorero mu guhashya iterabwoba no kunga ubucuti nk’uko babisabwa n’intumwa y’Imana Muhammad.

Mufti yakomeje atangaza ko Islam ntaho ihuriye n’iterabwoba ko ahubwo abarikora ari abayiyitirira bayisiga icyasha bagamije kwishakira indonke.

Umunsi mukuru wa Eid al-Adha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan; Abayisiramu bawukora bagendeye kuri Aburahamu uvugwa muri Korowani aho yari agiye gutamba umwana we w’ikinege Ismail, Imana ikamushumbusha intama.Abayisilamu bawukora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka utangiye.

Kuri uyu munsi wa Eid Al Adha, Abayisilamu bishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishoboye.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wabaze inka 1500 n’ihene 100 mu Mujyi wa Kigali, mu ntara y’Iburasirazuba habagwa inka 2000, naho mu Majyepfo ndetse n’Uburengerazuba bw’u Rwanda habagwa inka 3000, ku buryo kuri iyi nshuro abagera ku bihumbi 10 barahabwa inyama.

Abayisilamu bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu munsi mukuru w’igitambo wa “Eid al-Adha”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza