Mudenge yahawe igihembo mpuzamahanga cyo gusakaza amahoro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukuboza 2017 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Mudenge Boniface utuye mu Karere ka Rubavu, yahawe igihembo n’Umuryango Mpuzamahanga ugamije amahoro, Search for Common Ground, umushimira uruhare agira mu gusakaza amahoro no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Mudenge yahawe iki gihembo ku wa 30 Ugushyingo 2017 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihembo gitangwa buri mwaka ku bantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gusakaza amahoro no gukemura amakimbirane.

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mudenge usanzwe ari umuhinzi yashinze umuryango witwa “Inyenyeri Itazima” ugamije gusakaza amahoro, kubabarirana, ubwiyunge n’ibiganiro. Ibi abikora abinyujije mu biganiro mbwirwaruhame ategura bigahuza abakorewe Jenoside n’abayikoze.

Uyu mugabo ni urugero rw’abemeye kubabarira abashatse kumwambura ubuzima muri Jenoside.

Yagize ati “Uwaje kunkura mu rusengero (aho nari nihishe) namuhaye imbabazi ku mugaragaro n’undi waje kunshakira iwacu na we muha imbabazi. Ndi konseye yageze iwanjye ashaka gupfukama. Abacitse ku icumu ntabwo byabagoye kubona urwo rugero natanze. Iyo ntambwe yarakomeje niho naje gutekereza gushinga Umuryango Inyenyeri.”

Mu butumwa bwe, Mudenge yagaragaje ko amateka ye yamwigishije ko abantu bagomba kurenga ivangura rishingiye ku moko, bakayoborwa n’ubumuntu.

Yagize ati “Nubwo nahuye n’ubuzima bushaririye; nubwo byari bikomeye kongera kubana neza n’uwakwiciye abawe, ndashimira Imana yampaye umutima wo kutihorera. Nshingiye ku bugiraneza bw’abavandimwe bo mu Bahutu bandokoye bakanabizira. Byamfashije kubona ubumuntu bwa buri wese aho kureba ubwoko akomokamo. Ibyo byandemyemo umutima mushya w’imbabazi ku banyiciye.

"Byatumye kandi mfata ingamba zo guharanira ibihesha abandi amahoro no kurwanya akarengane. Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakoresheje ubudasa mu kongera kubanisha abanyarwanda mu mahoro no gutera inkunga ibikorwa byacu.”

Mudege ntagarukira gusa ku bakoze Jenoside n’abayikorewe, akora n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubusabane. Nko muri Nzeri uyu mwaka, yateguye umukino wahuje urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’urwo mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere amahoro.

Mudenge asaba buri wese gukomeza gufasha ibikorwa biharanira amahoro, ati "Ndizera ntashidikanya ko twese twishyize hamwe dushobora kubaka
amahora arambye n’ejo hazaza heza."

Mu bandi bahawe ibihembo na Search for Common Ground, harimo Abanyamerika Pardeep Kaleka wababariye Arno Michaelis wamwiciye se, nyuma bagafatanya gushinga umuryango wigisha amahoro; harimo kandi Umunyamisirikazi Fatima Ezzahra Benoughazi; Umunyamerika Daniel Lubetzky na Sylvie Mutwambaka Mirindi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bantu bakomeye bagiye bahabwa igihembo na Search for Common Ground harimo Musenyeri Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo; uwahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Libya, Christopher Stevens; Umuteramakofe w’icyamamare uherutse kwitaba Imana, Muhamed Ali n’abandi batandukanye.

Mudenge Boniface washinze umuryango witwa “Inyenyeri Itazima” ugamije gusakaza kubabarirana, ubwiyunge ndetse n’ibiganiro
Search for Common Ground ishyikiriza Mudenge Boniface igihembo mpuzamahanga cyo gusakaza amahoro
Umuyobozi mukuru wa Search for Common Ground, Shamil Idriss

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza