Mu Rwanda uzajya ahakana agapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi zemewe azajya abihanirwa

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 29 Gicurasi 2018 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Abadepite batoye ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, aho rizajya rihana umuntu wese uzajya abigaragarwaho, bikaba bitazagarukirira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ahubwo no ku zindi zemewe ku ruhando mpuzamahanga.

Ni umushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 15, aho wateguwe hagamijwe kuvana ibyaha n’ibihano bisanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana, hari hagamijwe kandi kubihuza n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe mu 2015 ndetse n’izindi mpamvu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyemana Evode, yavuze ko mu itegeko ryari risanzweho ryagarukiraga kuri jenoside yakorewe Abatutsi gusa, mu gihe u Rwanda rukunze gusaba amahanga gushyira mu mategeko yabo amategeko ahana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ati “Mwigeze kumva mu minsi ishize haba ari abanyapolitiki cyane abadepite benshi bacu basaba mu ngendo bagirana mu mikoranire y’inteko z’ibindi bihugu, bavuga ngo nimugende mushyire mu mategeko yanyu ingingo cyangwa amategeko ahana abantu bafite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi, abantu bahakana kandi bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe rero hariho ikibazo, twasaga nk’aho twikunda tugasaba ibindi bihugu ibyo twebwe tutakoze.”

Yunzemo ati “Umuntu ashobora guhakana akanapfobya jenoside yakorewe abayahudi, ubu iri tegeko riramuhana. Iryo twari dufite ntiryabikoraga. Ni ukuvuga ngo twasabaga abandi ibyo twebwe tutakoze.”

“Ibi biraza kutworohereza mu gusaba ibindi bihugu tuti namwe nimushyire mu mategeko yanyu ingingo cyangwa mugire amategeko yihariye ahana abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Cyane cyane ko natwe tuvuga ngo jenoside zemewe ku rwego mpuzamahanga, zemejwe n’Umuryango w’Ababumbye cyangwa n’inkiko mpuzamahanga hano abantu bashobora kuzihakana cyangwa bakazipfobya iri tegeko noneho rirabahana.”

Hari abadepite batishimiye ibihano byagabanyijwe

Muri uyu mushinga w’itegeko, abadepite bawutanzeho ibitekerezo bagaragaje ko bitumvikana uburyo ibihano biwugaragaramo ari bito ugereranyije n’uburemere by’ibyo byaha, basaba ko bikwiye kuzamurwa mu rwego rwo guca integer uwashaka kubikorwa.

Depite Kalisa Evariste yagize ati “Mu itegeko risanzweho rihana ibyaha, iki cyaha cyahanishwaga igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda none muri uyu mushinga nk’uko yabivuze gihanishwa imyaka ibiri kugeza kuri ine n’ihazabu bongereye, nkaba nibaza impamvu nyamukuru mu gihe hari andi mategeko ahana twongereye ibhano, mu rwego rwo guca intege abantu bakora ibyaha ari ibya ruswa ari ibyo kunyereza umutungo n’ibindi, ariko kuri iki cyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ari na yo ikurura ibintu bijyana kuri jenoside tukaba tugabanya ibihano, ntabwo nibaza impamvu. Mu gihe twakabaye dutinyisha umuntu gukora iki cyaha.”

Begumisa Safari Théoneste yavuze ko mu bikorwa byo kwibuka byagaragaye ko ingengabitekerezo igihari, bikaba atari ngombwa kugabanya ibihano, ahubwo bikwiye kongerwa.

Ati “Rwose iki gihano dukwiye kucyongera ntitukigabanye.”

Depite Mukamurangwa Henriette yavuze ko uwateguye umushinga asa n’uwarebaga imibare gusa y’imyaka y’igifungo atareba uburemere bw’icyaha, agasanga ngo bishobora no kuzagera ibihano bikazavaho burundu.

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko bagena ibyo bihano babonaga bihagije na cyane ko ingengabitekerezo ya jenoside yagabanutse mu gihugu nk’uko bigaragazwa na za raporo zitandukanye, harimo iza Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.

Gusa yashimangiye ko ibitekerezo by’abadepite yabyakiriye, aho mu gihe uwo mushinga uzaba wigirwa muri komisiyo bizarebwaho, hagakorwa igikwiye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ku ruhande rwa guverinoma bajya gutekereza ibyo bihano ari uko basanganga ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibifitanye isano na yo bidateye inkeke.

Ati “Twibaza ko ibihano twazanye atari bito kuko twazamuye amande, mwabonye ko hari ibiri hagati y’imyaka 5-7, hari hagati y’imyaka 2-4, ariko twabemereye ko tuzicara tukabiganiraho miri komisiyo igihe bazaba basuzuma umushinga ingingo ku yindi.”

“Ntabwo igipimo cy’ingengabitekerezo cyangwa igipimo cyo guhakana no gupfobya jenoside twavuga ko ari byacitse ngo tuvuge ko ari icyorezo kiri mu gihugu, hari inzego zibishinzwe, zibikurikirana buri munsi, hari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hari Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside, iyo dushyize ku ijanisha turavuga ngo ibi byaha biri ku muvuduko ungana gute?”

Nyuma yo kuva mu nteko rusange, uyu mushinga woherejwe muri komisiyo, aho uzasuzumwa ingingo ku yindi, nyuma ukazagarurwa mu nteko rusange, hagatorwa itegeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyemana Evode

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza