Kwamamaza

Mu Rwanda hakozwe ikoranabuhanga ritari rimenyerwe mu kuhira imyaka

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 09:32' na Elias Hakizimana


Mu gihe mu Rwanda hari ikibazo cy’amapfa yateje impungenge ku nzara ishobora kwibasira bamwe mu baturage, abanyeshuri biga muri Kaminuza yigenga yigisha ibijyanye na tekiniki n’ikoranabuhanga, Sinhgad Technical Education Society–Rwanda (STES) bavumbuye uburyo bushya bwo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’imashini.

Izi mashini zikoreshwa mu kuhira imyaka ngo zicomekwaho ibyumvirizo (sensors) bijyanwa mu butaka bikibwiriza kurekura amazi ku gipimo runaka mu gihe bibona ko igihingwa kiyakeneye.

Rutangira Simbi Arsène, wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’amashanyarazi n’ikoranabuhanga muri kaminuza ya STES akaba umwe mu batekereje uyu mushinga w’ ubuhinzi bwa kijyambere bukorerwa mu nzu “Green House”, avuga ko hari byinshi mu bibazo bibangamira ubuhinzi babanje gutekerezaho.

Yagize ati “Twabanje kubona ko hariho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere bivuze ko uburyo tubona imboga cyangwa se ibindi biribwa bitandukanye byasaga n’aho bizagorana mu gihe kiri imbere uhereye no ku zuba rikabije ubuhinzi bukunze guhura naryo, duhera ko dutekereza ku buhinzi bukorerwa imbere mu mazu “Green House”.

Green house ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere nka Isiraheli n’ibindi byo ku mugabane w’Uburayi.

Rutangira yagize ati “Natwe twashatse gukoresha iri koranabuhanga kugira ngo twihaze mu biribwa, kandi icyiza cy’iri koranabuhanga ni uko ushobora guhinga mu gihe kingana n’umwaka wose kuko ubu buhinzi ntabwo burindira igihe cy’imvura.”

Yongeyeho ati “Twabonye ko kugira ngo igihingwa cyere gikenera amazi, nibwo hazamo ibi byumviro (sensors) twikoreye tukabishyira mu butaka noneho bikaduha amakuru y’ibyo igihingwa gikeneye, ibi byumvirizo biduha amakuru y’ubushyuhe n’ubukonje ku gihingwa ndetse n’imyunyu ngugu iri mu butaka.”

Rutangira avuga ko iyo harimo amazi mu butaka icyumvirizo (sensor) gikora cyane kugirango gitange amakuru y’ubushyuhe buri mu butaka, urumuri, imyunyungugu n’ibindi igihingwa gikenera ngo gikure.

Ati “Ni ukuvuga ngo iki cyumvirizo gifata amakuru mu butaka akazamuka mu kamashini gatoya, akamashini kakabigaragaza mu kirahuri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ku buryo Umunyarwanda uwo ari we wese yabisoma, icyumvirizo iyo kibonye ikigereranyo cy’amazi ari gikeya gihita gicana moteri yuhira amazi, yamara kuhira kikamenya ko amazi ahagije kigahita gihagarika moteri.”

Avuga ko nanone iyo mu butaka hashyushye cyane kandi igihingwa gikeneye ubushyuhe bwo hasi, ibyumvirizo by’ubushyuhe bihita bigabanya ubushyuhe bigasigaza ubwo igihingwa gikeneye.

Ubu buryo bukoresha ibyumvirizo kandi ngo bunatanga amakuru kuri telefone hifashishijwe ikoranabuhanga umuhinzi akamenya ibibera mu murima we kandi adahari.

Iri koranabuhanga ngo baritekereje mu mwaka wa 2015 nyuma yo guterwa ubwoba n’amapfa yibasiye ubuhinzi cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba.

Placide Nsengiyumva na we wiga mu mwaka wa gatatu mu bijyanye n’imyubakire no gufata amazi, asobanura ko ingano y’iyi nzu ikorerwamo ubuhinzi iterwa n’ubuso bw’ubutaka umuhinzi ashaka guhingamo.

Ati “Na hegitari yajyaho, biterwa n’uko ubutaka bungana. Mu myaka iri imbere uzasanga dukeneye za Green Houses nyinshi kugira ngo duhinge ku butaka buto tubashe gusarura byinshi.”

Ibihingwa byagenewe guhingwamo cyane cyane ngo ni imboga nk’inyanya,amashu, karoti,n’ibindi.

Aba banyeshuri kandi ngo bafite ikoranabuhanga ryo gufata amazi ashobora kwifashishwa mu kuhira muri izi nzu zihingwamo aho kugira ngo apfe ubusa.

Mu gihe bazaba babonye ibyangombwa bya Minisiteri y’ubuhinzi, aba banyeshuri ngo biteguye guhugura abahinzi bazifuza gukoresha ubu buryo bwo guhinga kijyambere.

Ngo babifashijwemo n’ Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda , barateganya gukora inyigo yisumbuye y’iyi Green House bitarenze mu mpera z’uku kwezi.

Umuyobozi wa kaminuza STES Rwanda, Nzitonda Kiyengo avuga ko bashyikirije inyigo y’uyu mushinga Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugirango ibahuze n’abahinzi batangire kubahugura no kubafasha kuyikoresha.

Yagize ati “Ubu turi mu biganiro na MINAGRI, batwakiriye neza kuko nyuma y’imurikabikorwa by’ubuhinzi riheruka byagaragaye ko hari byinshi iyi mishinga yafasha mu buhinzi, ubu turi gutegura uburyo iyi mishinga yajya mu bikorwa kuko batubwiye ko bazadushakira ibyemezo by’aho tuzajya gukorera hanyuma ibyo tugaragariza abantu mu bikorwa byamara kugaragaza umusaruro tukagirana imikoranire irambye n’abahinzi.”

Nzitonda avuga ko ubu buhinzi bwo mu mazu bushobora gukorerwa mu mijyi cyangwa mu byaro. Asobanura ko ubu buryo bworohereza umuhinzi kumenya imiterere y’ubutaka bwe hatagombye agoronome.

Mu gihe iri koranabuhanga rizaba ritangiye gukora mu bahinzi, Nzitonda avuga ko bidahenze kuko igiciro cyo kubikorera umuhinzi cyajya hagati y’amafaranga ibihumbi 25 na 30.

Icyumviro gishyirwa mu ndobo irimo ubutaka kigaragaza uko iri koranabuhanga rikora
Ikoranabuhanga rikoresha ibyumviro mu kumenya amazi ubutaka bukeneye
Rutangira(uhagaze) asobanura imikorere y'imashini zuhira imyaka
Rutangira avuga ko ku buso buto bwuhiye neza umusaruro wiyongera
Iri koranabuhanga ritanga ubutumwa umuntu akamenya ikigero cy'amazi ari mu murima we

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved