MIDIMAR mu rugamba rwo gufasha impunzi ziba mu nkambi kwiyubakira ubushobozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Nzeri 2016 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri Ushinzwe gucyura Impunzi no kurwanya ibiza, Mukantabana Seraphine, yatangaje ko mu minsi mike mu Rwanda haratangizwa ku buryo bweruye gahunda yo gufasha impunzi kwigira hashingiwe ku kububakira ubushobozi no kubatoza gukunda umurimo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Nzeri 2016, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko 105 rw’impunzi z’Abanye-Congo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe bigishijwe imyuga n’umushinga Global Humanitarian and Development Foundation (GHDF) ku bufatanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Uru rubyiruko rukaba rwarigishijwe imyuga irimo kudoda imyenda, gukora amasabune ndetse no gukoresha ikoranabuhanga, hakiyongeraho no kwizigama binyuze mu matsinda.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko iyo gahunda izatangizwa ku mugaragaro taliki ya 26 Nzeri 2016.

Yagize ati “Wenda mbahishuriyeho gato, kuwa Mbere ku itariki ya 26, tuzatangira gahunda ku buryo bweruye yo gufasha impunzi kwifasha, iyo gahunda nta kindi izashingiraho uretse ku bikorwa nk’ibi mukora, kubafasha kubinoza mukabikora neza tukabashakira amasoko, hanyuma mwamara kubona inzira z’amasoko, ahasigaye mukaba abantu bahamye nk’abandi bose bashobora kwihangira umurimo bakawuha n’abandi”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu ngiro bisaba ko impunzi zikura amaboko mu mifuka zigakora, bakareka kwirirwa bicaye bari mu biganiro bitubaka, ahubwo bakagira imitekerereze mishya.

Minisitiri Mukantabana yibukije impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme ko zidakwiye kwiheba cyangwa ngo zicike intege zireke kwikorera kuko kuba impunzi atari icyaha.

Ati “Mukwiye kumva ko mushoboye, kuba impunzi ntabwo ari icyaha, ntabwo ari indwara. Kuba impunzi ntabwo bibakuramo ubwonko mufite, ntabwo bibambura ubushobozi bwanyu. Kuba impunzi ni ukujya mu buzima budasanzwe butuma mukoresha imbaraga n’ubwenge bidasanzwe kugira ngo mube abantu badasanzwe”.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba impunzi zose zicumbitse mu Rwanda by’umwihariko abakiri urubyiruko guhindura imyumvire bakumva ko ejo hazaza habo hari mu biganza byabo, bityo badakwiye gupfusha ubusa impano Imana yabahaye.

Abarangije amahugurwa bamukirikira ibikorwa byabo Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, Seraphine Mukantabana
Minisitiri ushinzwe Seraphine Mukantabana yerekwa ibikorwa byakozwe n'urubyiruko ruba mu nkambi ya Kigeme
Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, Seraphine Mukantabana
Abarangije amahugurwa berekana ubumenyi bungutse mu gukoresha mudasobwa
Abahuguwe bigishijwe no gukora amasabune
Minisitiri Mukantabana Seraphine ashyikiriza impamyabushobozi umwe mu bahuguwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza