Mu Rwanda abagera kuri 61% nibo bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda benshi kugira ngo babe ishingiro ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi, nk’imwe mu ngamba izagabanya icyuho cy’abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu bangana na 61% gusa.

Mu kiganiro ku ruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yagaragaje ko mu ngeri zitandukanye zifatiye runini ubukungu bw’igihugu hakiri ibyuho.

Raporo ya World Economic Forum yo mu 2017 ‘Global Human Capital Report’, yagaragaje ko 62% by’abatuye Isi bose ari bo bafite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, inerekana ko 38% ari abantu bafite impano zitabyazwa umusaruro.

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku ruhande rw’u Rwanda aho abagera kuri 39% ugereranyije n’abari mu kazi badafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Yagize ati “By’umwihariko mu Rwanda abafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ni 61%, ugereranyije n’abantu bose bari mu kazi.”

Ibi byanashimangiwe n’inyigo yakozwe muri uyu mwaka n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi no guteza imbere umurimo yagaragaje ko hakiri icyuho mu byerekeranye n’ubumenyingiro mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ibyuho mu nzego zitandukanye mu kubona abakozi bashoboye

Mu bijyanye n’ubuhinzi bw’icyayi harimo kugihinga, kucyongerera agaciro, kugera kigejejwe ku isoko, hagaragajwe ko bafite ubushobozi ari 2500 nyamara hakenewe 7000 muri uyu mwaka naho mu 2020 hakazaba hakenewe 9000, mu 2025 hagakenerwa 12000.

Abantu bafite ubumenyi mu bijyanye no guhinga no gutunganya ikawa, ni 2657 ku 3687 bakenewe muri 2017. Muri 2020 hazakenerwa 4800 n’abagera ku 6500 muri 2025. Abafite ubushobozi bwo guhinga imbuto, imboga n’indabyo ni 39 ku bantu 528 bakenewe muri 2017 , muri 2025 hazaba hakenewe 900.

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, intego ni ukuwukura ku 10% ukagera kuri 20% mu 2024; abafite ubushobozi ni 13000 ku bantu bagera ku 23 900 bakenewe uyu munsi. Mu bakozi bahari muri bo 43% ni abakora ubucukuzi buciriritse.

Ubumenyi mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, ababufite ni 41000 mu gihe mu 2020 abazaba bakenewe ari 82,400. Ku bijyanye n’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku mata, abangana na 76% by’abakora muri urwo rwego nta bumenyi bwihariye babifitemo akaba imwe mu mpamvu 10% by’amata aboneka mu gihugu ariyo yonyine atunganywa. Hakenewe abantu bagera kuri 730.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

Mu nganda zikora imyenda, hakoramo abakozi 1500 ariko hakenewe abakozi bafite ubumenyi bwihariye bagera 2930; hakenewe ubumenyi muri tekiniki zo gukora imyuga, gukoresha imshini no kuzikanika, abanyamideli n’abahanga mu kuvanga amarangi.

Ku birebana n’iterambere ry’imijyi, mu 2018 hazaba hakenewe 11500, muri 2024 ni 17000 ubwo bumenyi harimo igenamigambi ry’imijyi, kubaka, gukora ibishushanyo mbonera n’ibindi. Mu bijyanye n’iby’indege hakenewe abantu 276.

Mu bijyanye n’ingufu hakenewe abantu 2750 bafite ubumenyi butandukanye mu byerekeye ingufu zituruka ku ngomero z’amazi, nyiramugengeri, amashyuza, gazi metani no ku mirasire y’izuba.

Abadepite batunze agatoki impinduka za hato na hato zikorwa mu burezi, imibereho ya mwalimu, ubucucike mu mashuri nka bimwe mu bituma abanyarwanda barangiza kwiga nta bumenyi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Depite Nyirarukundo Ignacienne yagize ati “Niba 61% bari mu mirimo aribo bafite ubushobozi ni ugutakaza kabiri kuko umurimo ntuboneka kandi agahembwa. Ni ibintu bikwiye guhagurukirwa n’imbaraga zacu zose abantu bakabishakira umuti ku buryo bwihutirwa.”

Depite Theobald Mporanyi nawe yagize ati “Impinduka za buri munsi zikorwa mu burezi nta bushakashatsi bwabayeho ugasanga abanyeshuri bahora mu cyeragati, ni ikintu gikwiye kwitabwaho cyane.”

Ibi byagarutsweho na Depite Kankera wagarutse ku mavugurura ya Kaminuza y’u Rwanda, yakozwe ariko ugasanga arimo ibibazo byinshi nk’aho hari aho usanga abanyeshuri biga bahagaze, nta laboratwari zihari cyangwa n’izihari nta bikoresho bihari ndetse n’izo mpinduka ugasanga nta mwanya wo kuzimenyera utangwa.

Depite Rucibigango we yagaragaje ko usanga abanyeshuri binjira muri za kaminuza igihiriri nyamara kimwe cya gatatu cyabo ari bo bafite ubushobozi bwo kuzigamo.

Ikibazo cy’iremere ry’uburezi kigarukwaho kenshi mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikagaragaza ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kugera ku ryifuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza