00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka itanu 1/2 cya moto zitwara abagenzi mu Rwanda zizaba zikoreshwa n’amashanyarazi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 21 Kamena 2021 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Umuntu ugenda kuri moto buri munsi, ukwezi gushobora gushira atwawe n’abamotari barenga 40. Muri abo umwe gusa ni we uba afite moto ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ugasanga nta n’umwe, bivuze ko muri iki gihe umubare wa moto zinywa lisansi ari wo munini cyane ugereranyije n’uw’izifite batiri zicomekwa ku mashanyarazi.

Mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruteganya ko umubare munini wa moto zikora ubwikorezi zizaba zikoresha ingufu aho gukoresha ibikomoka kuri peteroli, cyane ko byangiza ikirere kandi bigatwara n’amafaranga menshi.

Ibi kandi biri no muri gahunda y’icyerekezo 2050 cy’uko u Rwanda ruzaba ari igihugu kitohereza imyuka ihumanye mu kirere.

Kugira ngo ibi bigerweho, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA batangije umushinga wo guhindura moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli bakazigira izikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Uyu mushinga kandi bawufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), aho rizatanga ubufasha bwisumbuyeho mu by’ikoranabuhanga kugira ngo wihutishwe.

Igerageza biteganyijwe ko rizamara amezi atandatu rigatangirira kuri moto ibihumbi 30, ni ukuvuga izirenga kimwe cya kabiri cy’izikoreshwa mu bwikorezi, aho biteganywa ko izi zose mu myaka itanu zizaba zikoresha amashanyarazi.

Umwe mu bamotari batwara moto zikoresha ingufu waganariye na The New Times, Habimana Jean Paul, yavuze ko mbere agitwara moto ikoresha lisansi yajyaga atakaza amafaranga menshi kuruta ayo atanga kuri moto ikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Najyaga nkoresha 5000 Frw buri cyumweru yo kugura lisansi, gusa ubu si ko bikimeze kuko nishyura amafaranga 900 Frw gusa yo kongera umuriro muri batiri maze moto yanjye ikagenda ibilometero 60. Bitandukanye na mbere, kuko najyaga nishyura 1.088 Frw kuri litiro imwe ya lisansi moto ikagenda kilometero 40.”

Uretse kuba moto zikoresha ingufu zidatwara amafaranga menshi, ntizangiza ibidukikije, biteganyijwe ko mu ntangiriro zawo uzatarwara miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Moto zikoresha amashanyarazi zizafasha muri gahunda y'igihugu yo kutohereza mu kirere imyuka ihumanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .