00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka ibiri ubuvuzi bwa kanseri y’inkondo y’umura buzaba bwagejejwe ku bigo nderabuzima

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kanseri y’inkondo y’umura ikomeje guhitana ubuzima bw’abagore n’abakobwa batari bake mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu myaka ibiri gusa ubuvuzi bwayo buzaba bwagejejwe ku bigo nderabuzima.

Kugeza ubu abantu 800 ku mwaka bapfa bishwe na Kanseri y’inkondo y’umura, ibi ariko bijyana n’umubare w’abantu bashobora kuyirwara ntibabimenye. Ni kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi mu Rwanda.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya kanseri muri RBC, Dr Marc Hagenimana yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hakiri gukorwa ibiganiro kugira ngo imbogamizi zikigaragara muri serivisi z’ubuvuzi bwa Kanseri y’inkondo y’umura zikurweho.

Ati “Kugeza ubu hari serivisi zitangirwa kuri mituweli zirimo kwisuzumisha, ubuvuzi bwo kubagwa no kunyuzwa mu cyuma(radiotherapy). Ubuvuzi butarishyurwa ni ubwo gutanga imiti ariko turi mu biganiro n’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi mu Rwanda( RSSB), ku buryo mu minsi iri mbere ubwo buvuzi nabwo mituweli izatangira kubwishyura.”

Yavuze ko abaturage badakwiye kugira ubwoba bw’uko mituweli itishyura iyo miti kuko uwo basanze ayirwayi yoherezwa ku bitaro bya Butaro kandi byo bibaha imiti ku buntu.

Dr Hagenimana yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura iyo ikurikiranwe hakiri kare ishobora kuvurwa igakira kuko agakoko kayitera gashobora kumara mu muntu nibura imyaka icumi kataragira ubukana butera kanseri.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera, Rutagengwa Williams yavuze ko kuba izi serivisi ziri kwegerezwa abaturage bitanga icyizere ko kanseri y’inkondo y’umura izarandurwa.

Kugeza ubu serivisi zo gukingira abakobwa bafite imyaka 12 kugeza kuri 26 bihagaze neza mu Rwanda kuko abangana na 97% bakingiwe, bishimangira ko intego yo guhashya burundu iyi kanseri mu Rwanda mu myaka 10 izagerwaho.

Abaturage bari bitabiriye serivisi zo kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura mu bukangurambaga buri gukorerwa mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, bagaragaje ko nta makuru bayifiteho ndetse ko batanazi n’uko yandura bitewe no kuba ari indwara idakunze kuvugwa cyane.

Dr Hagenimana Marc yavuze ko iyi kanseri yandurira mu mibonano mpuzabitsina igaterwa n’agakoko ka HPV gafite ubushobozi bwo kwihisha mu muntu igihe kitari gito.

Ati “Hafi abantu bose baba bayirwaye baba bafite agakoko ka HPV kandi kandura mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo umuntu arwaye ako gakoko ashobora kukamarana hagati y’imyaka 10 na 20 kugira ngo arware kanseri y’inkondo y’umura nyirizina.”

Yavuze ko kugeza ubu abanyarwanda barwaye kanseri zitandukanye muri bo 15% barwaye kanseri y’ikondo y’umura.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umugore cyangwa umukobwa arwaye kanseri y’inkondo y’umura harimo kuva cyane kandi atari mu gihe cy’imihango, kuzana ururenda mu gitsina, kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no kubabara mu kiziba cy’inda mu buryo buhoraho.

Abaturage bavuze ko batari bazi neza ibijyanye na kanseri y'inkondo y'umura
Abaturage bakanguriwe kwisuzumisha kanseri y'inkondo y'umura kenshi kandi kare kugira ngo uwo igaragayeho bamuhe ubuvuzi kare
Mu myaka ibiri iri imbere, ku bigo nderabuzima hazajya havurirwa kanseri y'inkondo y'umura
Kanseri y'inkondo y'umura ni imwe mu zihitana abantu benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .