Mu myaka ibiri, imiryango ibihumbi 154 izaba itakiri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 26 Nzeri 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), butangaza ko bwatangiye gukurikirana byimbitse imiryango ibihumbi 154 yo mu turere 17 twagaragayemo ubukene bukabije n’imirire mibi, ikazaba yamaze kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibyiciro by’ubudehe byashyizweho hagamijwe gukora igenamigambi rishingiye ku byo umuturage abura bityo bose babashe kuzamuka.

Kuva byashyirwaho kandi hahise hatangizwa gahunda zitandukanye zo kuzamura abatishoboye zirimo VUP, Girinka Munyarwanda n’izindi hamwe zigera ku ntego.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru Wungirije muri LODA, Sibomana Saidi yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubu bari kugenzura byimbitse ingo ibihumbi 154 zo mu turere 17.

Ubwo turere turimo Nyamasheke, Rusizi, Gakenke, Nyaruguru, Gisagara Rutsiro, Nyabihu n’utundi twagaragaje ubukene bukabije n’imirire mibi mu bihe bishize.

Yagize ati “Dushingira ku makuru y’ubudehe dufite ariko tugerayo mu buryo bwimbitse tukareba imitungo yakabaye atunze, tukareba ngo afite inzu, afite ubwiherero, abana be bariga […] dufite ibipimo 21 bitugaragariza abantu bari mu bukene bukabije noneho tugashyiraho ingamba zo kugira ngo babone ibyo batari bafite.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka itatu basubira kureba niba iyo miryango yaramaze kuzuza ibisabwa ngo ive mu bukene bukabije.

Ati “Twari twatangiye gahunda y’uko buri mezi atandatu twajya dutanga amakuru ku miryango ibihumbi 154 dukurikirana by’umwihariko […] tukavuga tuti iyi miryango mu myaka itatu yaba imaze kuva mu bukene bukabije.”

Ni gahunda igiye kumara umwaka itangiye, bivuga ko mu gihe LODA yihaye hasigaye hasigaye imyaka ibiri.

Sibomana avuga ko mu gihe izi ngo zaba zimaze gusezera ku bukene bukabije nibura 5% by’ababurimo bazaba bavuyemo, kandi gahunda zisanzweho mu bindi bice by’igihugu zizaba zigikorwa.

Yanasabye abaturage kwigira kuri bagenzi babo baba barateye imbere kuko ngo ubukene si akarande ku muntu mu gihe afite ubushake bwo gukora.

Ibyiciro by’ubudehe bivugururwa mu 2016, mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe cyarimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cyarimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane ari ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri LODA,Sibomana Saidi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza