00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu minsi icyenda handuye 6.895 hapfa 64: Ibyihishe inyuma y’ubukana bwa COVID-19 mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko kuba Abaturarwanda benshi batarakingirwa, abaturuka muri Uganda yugarijwe n’icyorezo, iruka rya Nyiragongo, no kudohoka kwa bamwe ari byo byihishe inyuma y’itumbagira ry’imibare y’ubwandu n’impfu bya COVID-19 mu Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku wa 6 Nyakanga 2021, aho we n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, bavugaga ku ishusho ya COVID-19 mu gihugu n’uko abantu bari kwitwara mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kuyirinda.

Dr Mpunga yasobanuye ko kuba umubare w’Abaturarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus ukiri hasi, bifite aho bihuriye n’itumbagira ry’abandura n’abahitanwa n’icyorezo.

Ati “Inkingo ntabwo ziragera ku bantu benshi, abakingiwe ni bakeya. Abenshi ntibarakingirwa, ni ukuvuga ko nta bwirinzi bafite.”

Nubwo uwakingiwe bidakuraho ko yakwandura akanakwirakwiza icyorezo, ibyago by’uko cyamurembya cyangwa kikamwica biba ari bike ugereranyije n’utarakingiwe.

Iyo ni yo mpamvu imibare y’abarembejwe na Coronavirus ikomeza kuzamuka n’iy’abahitanwa na yo ikiyongera. Abandura benshi babaye barakingiwe, abaremba baba ari bake n’abapfa ntibagere ku bari kuboneka.

Nk’uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 6 Nyakanga 2021 ibyerekana, abamaze gukingirwa ni 392,003. Abahitanywe n’icyorezo bageze kuri 491 mu gihe hari abandi 57 barembye.

Mu 44.279 bamaze kwandura mu Rwanda mezi 15 ashize hakizemo 28.391 naho 15.397 baracyarwaye. Ibipimo bifatwa umunsi ku munsi byo bigeze ku 1.684.004.
Muri abo barwayi bamaze kuboneka bose, 6.895 babonetse mu minsi icyenda gusa ndetse habonekamo impfu 64.

Dr Mpunga yakomeje asobanura ko mu mezi yashize icyorezo cyasaga n’icyagabanyije umurego, imihango y’ubukwe no kwiyakira n’indi bikomorewe bamwe bibwira ko “twayitsinze” ubuzima busubira ku murongo nk’uko bisanzwe. Ibyo byatumye badohoka ntibakomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Yongeyeho ati “Ikindi nk’uko mwabibonye mu mezi yashize habaye iruka ry’ikirunga ryatumye habaho impunzi nyinshi n’abantu bavuye mu gihugu cy’abaturanyi baza mu Rwanda, bituma n’abo mu Rwanda ingamba zo kwirinda zigenda zigabanyuka. Habayeho gutuma abantu benshi bahurira hamwe batirinze kandi mu buryo budasanzwe.”

Harimo abaturuka Uganda bafite ubwandu

Dr Mpunga yavuze kandi ko hari Abanyarwanda baturuka buri munsi mu bihugu by’abaturanyi byugarijwe n’icyorezo, bakaba bagikwirakwiza no mu Rwanda.

Ati “N’igihugu cy’abaturanyi nk’uko mubizi, hakurya aha ngaha muri Uganda bari muri Guma mu Rugo, abantu benshi bararwaye, igihugu gifite abantu benshi barwaye. Hari n’Abanyarwanda benshi bagenda baturukayo bambuka buri munsi baza na bo kandi barimo abafite ubwo bwandu. Ibyo byose bigenda bihurirana bigatuma abarwayi baba benshi mu gihugu, bagenda banduza n’abandi.”

Uganda iri mu bihe bigoye by’icyorezo kurusha mu mezi yashize ndetse yagaragayemo n’ubwoko bwihinduranya buzwi nka Delta bwabonetse bwa mbere mu Buhinde; aho bikekwa ko ari bwo bwari inyuma y’impfu n’ubwandu bibarirwa mu bihumbi bihaboneka buri munsi.

Icyakora Minisitiri Mpunga yavuze ko nta bwoko bwa Coronavirus yihinduranya buragaragara mu Rwanda, mu gihe ubushakashatsi bwo kugenzura ko ntayo irahagera bwo bugikomeje.

Dr Mpunga yasobanuye ko ikindi kiri inyuma y’izamuka ry’ubwandu n’impfu bya COVID-19 mu Rwanda, ni uburyo virus ubwayo igenda ihindura ubukana nk’uko no mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi bimeze.

Ati “Si mu Rwanda gusa n’ahandi henshi muri Afurika bafite ibibazo, ariko cyane cyane iyo twirebye twebwe turabona ko byazamutse ku buryo tutari twiteze.”

Urubyiruko rwatunzwe agatoki ku gukerensa amabwiriza

CP Kabera yavuze ko urubyiruko ari rwo ruza imbere mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, haba mu bafatirwa mu tubari, mu birori byo mu ngo n’isabukuru z’amavuko.

Yabinenze avuga ko bidakwiye kuko ari rwo rukwiye kuba imbaraga z’igihugu mu kurwanya icyorezo bagira uruhare mu kwirinda ubwabo bityo bakaba barinze n’abo babana; bakagira uruhare mu gutanga amakuru y’abateguye ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza, kandi bakagiramo uruhare rufatika mu kubirwanya.

Ubwiyongere bw’ubwandu bwatumye Ikigo cya Kanyinya cyari kimaze amezi atanu gifunze cyongera gufungura imiryango kuko abarwarira kwa muganga bari bamaze kurenga ubushobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge byari bisigaye ari byo byonyine bibamo Abarwayi ba COVID-19 mu gihugu muri Gicurasi.

Uretse Kanyinya n’ibindi bitaro byo hirya no hino mu gihugu bimaze iminsi bihabwa ubushobozi burimo ibikoresho bwo kugira umubare runaka w’abarwayi ba Coronavirus byakira.

Umubare w'abahitanwa na COVID-19 mu Rwanda ukomeje kwiyongera kugeza ubu barabarirwa muri 491

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .