Mu mezi 11 , ubucukuzi bumaze kwinjiza asaga miliyoni 300$

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis, yatangaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije amadolari asaga miliyoni 300 mu mezi 11 gusa.

Yabitangaje ku wa Gatandatu ku itariki 23 Ukuboza 2017, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Ikigo gicukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram cyitwa Wolfram Mining and Processing, kimaze gikorera mu Rwanda.

Yavuze ko umusaruro mu buryo bw’amafaranga waturutse ku kuzamuka kw’igiciro ku isoko mpuzamahanga ahanini ku mabuye ya Coltan, Wolfram na Gasegereti.

Yagize ati “Twari twarihaye intego ko ku bari mu bucukuzi bw’amabuye mu ntangiriro y’uyu mwaka bakuba kabiri umusaruro wari wavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mwaka washize, uyu mwaka rero, iyo ntego turabona turi hafi kuyesa.

Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka nk’itanu ishize, icyegeranyo twari dufite ni uko amafaranga yavaga mu bucukuzi yanganaga na miliyoni 200 z’amadolari ku mwaka, ntabwo turabona amezi yose ariko kugera mu Ugushyingo twari tumaze kubona miliyoni 300 z’amadolari , turateganya ko uzarangira tugeze kuri miliyoni 350$.

Avuga ko byatewe no kuba uyu mwaka ibiciro byarabaye byiza ku isoko, ibyo bikaba byarafashije kuko ngo iyo abacukuzi babonye ari byiza bongeramo imbaraga mu musaruro bakura mu butaka. Yongeyeho ko hanakozwe ubukangurambaga ku bantu babwirwa ko bakwiye kugeza umusaruro wose ku isoko kandi vuba.

Yavuze ko bakomeje kubakangurira kuyungurura ku buryo umusaruro utandukanywa n’igitaka mu buryo busobanutse ndetse ibyoherezwa hanze bikaba bizamuye ireme.

Ibiciro by’amabuye y’agaciro byarahindaguritse cyane nk’aho ayoherejwe mu mahanga mu 2013 yari afite agaciro ka miliyoni $226, mu 2014 agera kuri miliyoni $206, mu 2015 aba miliyoni $150 naho mu 2016 aba miliyoni 200$.

Mu igenamigambi rya Guverinoma y’u Rwanda biteganywa ko kugeza mu 2017/2018, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugomba kuba bwinjiza miliyoni $400 zivuye ku $158 zinjizwaga mu 2011, hagamijwe kugabanya ikinyuranyo cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga no gusigasira agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza