Mu mashuri yahagaritswe harimo iryasanzwemo akabari k’ikigage

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza ko hari amashuri agomba gufatirwa ibihano kimwe n’abarimu cyangwa abayobozi bayo, nyuma y’ibibazo bikomeye byagaragajwe bibangamiye ireme ry’uburezi kandi bidashobora kwihanganirwa.

Ni umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe hagamijwe gushishikariza abo bireba kwita ku cyateza imbere ireme ry’uburezi.

Bwakozwe mu mezi ya Gashyantare, Gicurasi na Nzeri. Mu cyiciro cya III cyakozwe hagati ya tariki 10-21 Nzeri 2018, mu mashuri 899 yagenzuwe mu gihugu, havuyemo ko abarimu 118 basabirwa ibihano, amashuri 108 akabuzwa gutangira umwaka utaha nadakosora ibyanenzwe.

Mu isuzuma harebwaga umubare w’abana bata ishuri, umubare w’abasibira, imiyoborere n’imicungire by’amashuri, isuzumwa ry’imyigire n’imyigishirize, isuku mu mashuri n’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize.

Nk’uko Minisiteri y’Uburezi yabitangaje, uturere twasanzwemo ibibazo byinshi ni Kayonza ifite amashuri icyenda mu yahanwe; Kirehe atandatu; Rubavu ni arindwi, Rulindo ni atandatu na Kamonyi ifite atandatu kimwe na Nyagatare.

Uretse ibibazo amashuri agiye ahuriraho, nka Ruhuha TVET School ryo mu Karere ka Bugesera, abagenzuzi basanze ricumbikira abanyeshuri nta byangombwa nkenerwa rifite; ubwiherero bw’abahungu ntibutandukanye n’ubw’abakobwa, nta mazi ndetse kuyageraho ni ugukora urugendo rurerure.

Hari n’amashuri yanenzwe umwanda ukabije cyangwa abarimu basiba uko biboneye, n’amashuri afite amadeni akabije, nka Ecole des Lettres de Gatovu muri Nyabihu (ishuri rya leta) basanganye ideni rya miliyoni 47Frw.

Mu karere ka Burera ho, mu Ishuri ribanza rya Nemba I abagenzuzi basanze hakorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo ubw’Ikigage, n’ibindi bibazo byinshi.

Hari n’amashuri byagaragaye ko abanyeshuri barara hanze y’ikigo, bigateza impungenge ko nta buryo bwo kubagenzura buhari.

Nko kuri GS Rukizi muri Gicumbi, basanze “kugaburira abana byarahawe uwikorera, binyuranye na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi ugasanga icunzwe nabi, ndetse n’ifunguro ntirihagije.”

Kuri EP Kabeza naho muri Gicumbi, hagaragaye kuba ishuri rihimba imibare y’abanyeshuri bivugwa ko batsinze ikizamini, hagamijwe kwigaragaza nk’abakozi b’umurava.

Kuri ISETAR Runda TVET (ishuri ryigenga) muri Kamonyi, ho basanze nta saha ntarengwa umunyeshuri yinjirira mu kigo nijoro, ku buryo “REB ikwiye guhagarika koherezayo abanyeshuri barangije icyiciro rusange, kugeza igihe ibi bibazo bizabonerwa igisubizo.”

Kuri ESPERENCE TVET (ishuri ryigenga) i Karongi ho basanze iri shuri ritanga porogaramu y’imyaka ibiri mu budozi kandi itazwi na WDA.

Mu yandi mashuri yahagaritswe harimo agifite za cantine, intebe zimeze nabi, ibirahuri by’inzugi n’amadirishya byamenetse, kuba abanyeshuri bararana n’ibindi.

Kayonza Christian School (ishuri ryigenga) ho basanze nyiraryo yararifunguye ritujuje ibyangombwa, nta n’uruhushya abiherewe n’urwego rubifitiye ububasha.

Muri GS Rwimishinya ho abagenzuzi bahasanze ikibazo cy’uko ucyinjira mu kigo wakirwa n’umunuko uturuka mu biraro by’ingurube, ku buryo basabwe ko zimurwa bwangu.

Muri ES Nyamirama (ishuri rya leta) naho muri Kayonza, basanze ikigo gikoresha umutungo w’ishuri mu gukodeshereza umuyobozi ushinzwe imyitwarire inzu ya 50 000Frw hafi aho, guhera mu 2012 kandi batarabiherewe uburenganzira.

Kuri GS Nsanga mu Karere ka Muhanga, ho abagenzuzi basanze mudasobwa zatanzwe muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana zibikanye n’ibindi bikoresho nk’amasuka, impombo, intebe n’ibindi.

Kuri ESSA Ruhengeri i Musanze ho mu igenzura basanze ifunguro ritegurirwa abanyeshuri, ibyo ubuyobozi buvuga ko bukeneye guteka ndetse bigasohorwa mu bubiko, atari byo bitegurwa kuko hasanzwemo icyuho cy’ibilo 55 ku munsi.

Kuri Gasanze TVET (ishuri ryigenga) naho i Musanze, umuyobozi w’ishuri ngo yagiye abura ku nshuro zose ubuyobozi bw’akarere bwateguraga kubasura, ndetse nta nyandiko n’imwe bagaragarije igenzura, ku buryo hakemanzwe bikomeye uburyo iri shuri rikora.

Kuri GS Vungu mu Karere ka Ngororero, rifashwa na leta, ho raporo igira iti “Hari ikibazo akarere kagomba gukoraho iperereza, aho abashinze ishuri (pasiteri) bafite umugambi mubi wo gusaba ishuri gutanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa bya ADEPR.”

Kuri Rugarama I muri Nyagatare, ho ngo abarimu bagaragaje kwinubira kwishyuzwa buri kwezi 600Frw atangwa nk’umusanzu w’itorero.

Ku Ishuri rya Gakirage rya leta ryo muri Nyagatare naryo, ho ngo konti z’ishuri zarafunzwe kubera amadeni rifitiye RRA na RSSB, bishyira ishuri mu kangaratete. Ni kimwe n’ishuri rya Tovu muri ako karere.

Hari n’andi mashuri cyane cyane ay’imyuga, yagiye anengwa ko adafite abarimu bujuje ibisabwa.

Hari na Kibogora Polytechnic, ishuri ryigenga ryo muri Nyamasheke ryanenzwe ko nubwo ryigisha abaforomo n’ababyaza, laboratwari zaryo zikoze nabi, hamwe n’ibindi bibazo, porogaramu y’ubuvuzi ikaba yarafunzwe, ikazafungurwa ku ruhushya rwa Minisiteri y’Uburezi.

Muri ESIG mu Karere ka Rubavu, ho ngo basanze umusigiti uri imbere mu kigo ari wo ukoreshwa n’abaturage basanzwe mu gihe cy’amasengesho. Ni kimwe no muri GS Busoro.

Mu ishuri rya Bugarama CITE mu Karere ka Rusizi ho basanze ishuri rifite ubwiherero 10 ku banyeshuri 2217.

Kuri GS Murama, igenzura ryasanze abanyeshuri bose biga mu mwaka wa kane (A,B,C,D,E,F) n’abiga mu mwaka wa gatandatu (A,B,C) bari guhinga mu mirima y’ishuri, mu gihe bagombaga kuba bari gukurikirana amasomo.

Muri make iri genzura ryerekanye ko hari amashuri 156 akeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Harimo amashuri 108 azabuzwa gutangira mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’amashuri muri Mutarama 2019 naba ataruzuza ibyo yasabwe mu gihe cy’igenzura.

Hari n’amashuri 31 azagenzurwa ngo hagaragazwe neza ibyerekeranye n’imikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta; naho 17 akeneye gufashwa kugira ngo arusheho gukora neza.

Hasabwe ibihano

Nyuma y’iri genzura, Minisiteri y’Uburezi yasabye ko abarimu 118 bafatirwa ibihano.

Muri bo harimo abakozi 48 b’amashuri bakwiye guhabwa ibihano byo kwihanangirizwa; abakozi 13 b’amashuri bakwiye guhabwa ibihano byo kugawa n’abakozi bane b’amashuri bakwiye gukererezwa kuzamurwa mu ntera.

Hari kandi abakozi 31 bakwiye guhagarikwa mu kazi mu gihe cy’amezi atatu n’abakozi 22 b’amashuri bakwiriye igihano cyo gusezererwa burundu mu kazi.

Hemejwe kandi ko amashuri ashyirwa mu byiciro, irizajya rimara igihe mu cyiciro cyo hasi rigahanwa.

Amashuri yahagaritswe yanenzwe byinshi birimo gushyira abanyeshuri mu mibereho mibi no kutabagenera uburyo buboneye bwo kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza