Mu kwezi kumwe abana b’abakobwa 222 barasambanyijwe bamwe baterwa inda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwatangaje ko mu kwezi kumwe gusa abana b’abakobwa 222 basambanyijwe mu gihugu hose kandi harimo n’abatewe inda.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi ubwo habaga inama yateguwe n’impuzamiryango CLADHO ihuriyemo abashinzwe uburezi mu Turere twose rw’igihugu n’izindi nzego zifite mu nshingano kwita ku burenganzira bw’umwana, Umukozi wa RIB, Mukamana Beline yavuze ko ibirego bakiriye bishobora kuba ari bike ugereranyije n’uko ikibazo gihagaze.

Yagize ati “Muri Mata 2018 ubugenzacyaha bwakiriye ibirego 222 by’abana basambanyijwe. Abaje gutanga ikirego batwite cyangwa se baramaze kubyara ni 45. Abaje kurega barafashwe ku ngufu bikabaviramo gutwara inda ariko barengeje imyaka 18 ni bane. Icyakora abaza gutanga ikirego ni bake nta n’ubwo bageze kuri 1/5 cy’ibibazo bibari.”

Yakomeje avuga ko hari abatinya kurega bavuga ko baba baratinze , ashishikariza abafashwe ku ngufu kujya batanga amakuru.

Ati“Iki cyaha ni icyaha gikomeye gisaza nyuma y’imyaka 10, ariko hari n’umushinga w’itegeko uvuga ko nacyo kitazajya gisaza kikamera nk’ibyaha bya jenoside.”

Mu Karere ka Kicukiro hatanzwe ibirego 12 by’abana basambanyijwe, bibiri byo gufata ku ngufu hamwe n’ibirego bitatu by’abatwite. Gasabo hatanzwe ibirego 14 by’abana basambanyijwe hamwe n’ibindi bitandatu by’abafashwe ku ngufu, Nyarugenge hatanzwe ibirego 11 by’abana basambanyijwe, hamwe n’umwana umwe watanze ikirego atwite.

Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hatanzwe ibirego 13 by’abana basambanyijwe, bibiri by’abana batwite hamwe na bibiri by’abafashwe ku ngufu.

Mukamana yagize ati “Ni urugamba tugomba gufatanya tukarwana. Hari uza gutanga ikirego arega umuntu uri Nyagatare akagitanga i Kigali wamubwira uti ‘ikirego gitangwa aho icyaha cyakorewe’ ati ‘nta tike mfite ijyayo’, cyangwa ukabona umwana w’imyaka 16 yizanye gutanga ikirego nta muntu mukuru umuherekeje n’ibindi.”

Umuyobozi wa CLADHO, akaba n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko gusambanya abana bimaze kuba nk’icyorezo.

Yagize ati “Natwe nk’imiryango itari iya Leta twiyemeje gufatanya n’inzego za Leta kugira ngo turwanye iki kintu kimeze nk’icyorezo cyagaragaye mu bana bacu. Ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO bwagaragaje ko abasambanya bariya bana, abenshi ari abagabo bakuru.”

Yakomeje avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu guhana abasambanya abana cyane cyane barwanya ababyeyi bahishira abanyabyaha.

Umushinjacyaha ukorera ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mupenzi Antoinette, yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije.

Ati “Ikibazo aho kugira ngo kigabanuke ahubwo kigenda gifata indi ntera. Guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu 2018, Akarere ka Ngoma niko kaza ku isonga kuko hakiriye dosiye 372, hagakurikiraho Gasabo yakiriye dosiye 329.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Umukozi wa RIB, Mukamana Beline, yavuze ko ibirego bakiriye bishobora kuba ari bike ugereranyije n’uko ikibazo gihagaze
Umushinjacyaha ukorera ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mupenzi Antoinette
Umuyobozi wa CLADHO akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Léonard

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza