00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Karere ka Muhanga hagiye kubakwa uruganda rw’ibikoresho by’isuku

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Kamena 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil, yatangiye umushinga wo kubaka uruganda rukorera ibikoresho by’isuku mu Rwanda bitewe n’uko yashimye gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda ya ‘Made in Rwanda’ ndetse n’ibibazo yari amaze kubona byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Uwo mugabo usanzwe ari umushoramari yatangiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014, ubusanzwe akomoka mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari na ho yatangiye umushinga wo kubaka uruganda rukora ibikoresho by’isuku.

Avuga ko igitekerezo cyo kubaka urwo ruganda cyaje mu 2019 ubwo icyorezo cya Coronavirus cyibasiraga Isi.

Ati “Gushora imari mu Rwanda nabitekereje bitewe n’ikibazo nagize mu gihe cya Coronavirus, ubwo nari mvuye mu Rwanda ikaduka ngeze muri Amerika. Twagize ikibazo cy’ibikoresho by’isuku ku buryo twahangayitse cyane. Byabaye ikibazo aho abagore babuze Cotex, habura impapuro zo mu bwiherero n’ibindi.”

Ikindi cyatumye atekereza kubaka uruganda rw’ibikoresho by’isuku ni gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yatangijwe na Leta y’u Rwanda hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ikindi cyatumye mbitekereza, narebye uburyo abantu batakaje akazi mu bihe bya Coronavirus, ndavuga nti kugira ngo mbashe kugira icyo nakora ku gihugu nakora ikintu kimeze nk’uruganda, cyane ko na Leta y’u Rwanda irimo gushyira imbere gahunda ya Made in Rwanda, tukavuga ngo twese nk’Abanyarwanda reka dufatanye turebe ko twateza imbere igihugu cyacu.”

Basil akimara kugira icyo gitekerezo mu 2019 yagannye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda imufasha kubona ubutaka bungana na hegitari hafi ebyiri mu Karere ka Muhanga.

Ati “Mu cyiciro cya mbere nzatangirira ku bikoresho by’isuku bikomoka ku mpapuro. Ubwo ndavuga impapuro zo mu bwiherero, Cotex, Diper, Wipes n’ibindi kandi tukibanda ku buryo buri muturage yibonamo bitewe n’ubwiza bw’ibyo tuzakora.”

Avuga ko icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’uruganda rukora amasabune y’ubwoko butandukanye. Mu cyiciro cya mbere arateganya gukoresha abakozi 150 na ho mu cya kabiri azakoresha abagera kuri 300. Umushinga yawushoyemo miliyoni 3,5 z’amadolari.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu gice cyahariwe inganda, bavuga ko bishimiye ko ako gace kagiye kurushaho gutera imbere.

Twagirimana Charles ati “Ni iterambere batuzaniye kandi natwe tuzabyungukiramo kuko izi nganda zizaduha akazi. Nkanjye ndacyari urubyiruko mfite imbaraga, urumva ko uko bizagenda kose ntazabura akazi mu nganda ziri kubakwa hano iwacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko mu cyanya cyahariwe inganda bamaze kuhageza umuhanda wa kaburimbo n’amazi ndetse bari kureba uko bahageza amashanyarazi afite ingufu azabasha gukoreshwa mu nganda.

Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bakoze igishushanyo mbonera cy’icyanya cyahariwe inganda n’uburyo zigomba kubakwa. Ubuso bwose bw’icyo cyanya bungana na hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro.

Barateganya ko muri icyo cyanya hose hazubakwa inganda zirenga 60 zirimo urwo rw’ibikoresho by’isuku, urw’imyenda, urw’amakaro, urw’amasafuriya n’izindi.

Igishushanyo mbonera cy'uruganda rw'ibikoresho by'isuku rugiye kubakwa mu Karere ka Muhanga
Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil, ni we watangije umushinga wo kubaka uruganda rukorera ibikoresho by’isuku mu Rwanda
Uru ruganda rugiye kubakwa muri Muhanga nyuma y'ibikorwa remezo biri kuhegerezwa
Uruganda rwa Basil ruzubakwa i Muhanga ku buso bungana na hegitari hafi ebyiri. Uyu mushinga washowemo miliyoni 3,5$. Ruzubakwa mu byiciro bibiri aho icya mbere kizibanda ku bikoresho by’isuku birimo impapuro zo mu bwiherero, Cotex, Diper, Wipes n’ibindi mu gihe icya kabiri kizaba icyo gukora amasabune

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .