00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu isubukurwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yahinduye isura hazakenerwa miliyari 1,9 Frw

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko ingengo y’imari izakoresha mu gikorwa cyo gusubukura amatora y’inzego z’ibanze igera kuri miliyari 1,9Frw, aziyongera ku yo yari yaramaze gukoresha kuri miliyari 3Frw yari yaragenewe mbere y’uko aya matora asubikwa kubera COVID-19.

Byari biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba muri Gashyantare na Werurwe 2021, gusa aza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19. Muri iki gihe aya matora yari yaragenewe ingengo y’imari ya miliyari 3 Frw.

Mu kiganiro abayobozi ba Komisiyo y’amatora bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, bavuze ko aya matora ajya gusubikwa muri izi miliyari 3Frw hari ayo bari barakoresheje, ku buryo mu gihe azaba asubukuwe bazaba bakeneye gusa asaga miliyari 1,9 Frw.

Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles n’abakomiseri batandukanye.

Munyaneza Charles yavuze ko amatora ajya gusubikwa hari amwe mu mafaranga yari yaramaze gukoreshwa ku ngengo y’imari bari bahawe, cyane ko imyiteguro yayo yari igeze ku kigero cya 75%.

Ati “Amatora muzi ko ajya gusubikwa muri Gashyantare hari byinshi byari byaramaze gukorwa mu myiteguro yayo, hari ibikoresho by’amatora byari byaraguzwe hari amahugurwa twari twaratangiye gukora y’Abanyarwanda muri rusange, hari ukumenyekanisha igikorwa, hari byinshi byari byaramaze gukorwa birimo no gutegura amalisiti y’amatora navuga ko hafi 70% cyangwa 75% y’ibikorwa twagombaga gukora bitegura aya matora byari byarakozwe mbere y’uko amatora asubikwa.”

Yakomeje avuga ko amafaranga yari atarakoreshwa agera kuri miliyari 1,7 Frw.

Ati “Bivuze ko n’ingengo y’imari ya za miliyari 3 Frw zirengaho gato yari yatangiye gukoreshwa kuko n’ubundi amatora yari yegereje ubwo rero asubitswe muri Gashyantare 2021, n’ibikorwa bitegura amatora byarasubitswe, bivuze ko hari ingengo y’imari igera kuri miliyari 1,7Frw tutakoresheje kuko yagombaga gukoreshwa iyo ayo matora akomeza uko yari yaragenwe.”

Munyaneza Charles yavuze ko ubwo umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020/21 warangiraga muri Kamena 2021, aya mafaranga yari asigaye bayasubije Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Yavuze ko mu gikorwa cyo gusubukura aya matora hakenerwa miliyari 1,9Frw azaba yiyongera ku yari yaramaze gukoreshwa mbere.

Ati “Iyo urebye ayo dukeneye ubu angana na miliyari 1,9Frw n’andi make arengaho yenda kungana n’ubundi na ya yandi bari barasubiranye kubera ko amatora yasubitswe.”

Ni amatora azaba mu buryo budasanzwe

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje igihe amatora y’inzego z’ibanze n’ay’inama z’igihugu azasubukurirwa.

Guhera ku itariki ya 11 Ukwakira kugera ku ya 20, hazabaho igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu nama Njyanama z’Uturere, nyuma y’iminsi itandatu ni ukuvuga kwa 26 Ukwakira hatangazwe kandidatire zemejwe ku mwanya w’ubujyanama mu Turere.

Hagati ya tariki 3 na 12 Ugushyingo, nibwo aba bakandida baziyamamaza, maze amatora nyir’izina kuri iyi myanya abe kuwa 26 Ugushyingo 2021 mu gihe aya Biro z’inama njyanama z’Uturere na ya Komite Nyobozi z’Uturere azaba ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Andi matora ateganyijwe harimo aya Komite Nyobozi y’Umudugudu azaba kuwa 23 Ukwakira, aya Biro y’Inama Njyanama y’Akagari azaba kuwa 30 Ukwakira, aya Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge yo azaba ku itariki 6 Ugushyingo 2021, ariko akabera rimwe n’amatora ya komite y’Inama z’igihugu ku Murenge.

Amatora y’abagize komite y’inama z’igihugu ku Karere yo azaba ku itariki 9 Ugushyingo.

Aya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’abantu bafite ubumuga ku Ntara n’Umujyi wa Kigali azaba kuwa 22 Ugushyingo naho ku munsi ukurikiyeho kuwa 23 Ugushyingo habe amatora ya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu.

Bitandukanye n’amatora nk’aya yaherukaga kuba mu 2016, aya azarangwa n’impinduka ahanini hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Prof Kalisa Mbanda yavuze ko zimwe mu mpinduka zizaranga aya matora harimo ko hazatora abantu bake bahagarariye abandi kandi abaziyamamaza bakazabikora bifashishije ikoranabuhanga kuko ku munsi w’amatora aribwo bazahabwa gusa iminota itanu yo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

Ati “Twahagaritse amatora kuko duha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda imbere y’amatora ariko n’amatora arakenewe [...] twabikuyemo amasomo yo gukora amatora ariko atadusigira ubwandu bwa COVID-19.”

“Ingamba zafashwe ni ugutoresha abantu bake bashoboka kuri site. Ibyo byatumye dushaka ahantu tuzatorera hagutse ariko cyane cyane duhitamo kugabanya inteko zitora kugira ngo tubashe gukorana nabo tubarinze ubwandu bwa COVID-19. Niyo mpamvu aya matora yahindutse aziguye.”

Izindi mpinduka zakozwe ni uko abohereza kandidatire zo kujya mu nama Njyanama z’Uturere bakoresha ikoranabuhanga, aho hashyizweho email boherezaho ibyangombwa byose basabwa.

No mu kwiyamamaza niko bizagenda, aho aba bakandida bazajya bakoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru. Ku munsi w’amatora kandi abaturage bazakoresha amakaramu aho gutera igikumwe bakoresheje wino nk’uko byari bisanzwe.

Ibyavuye mu matora yo ku rwego rw’Akarere, Intara n’Igihugu bizatangazwa bitarenze kuwa 26 Ugushyingo, bikurikirwe na raporo rusange y’amatora izatangazwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira naho bitarenze kuwa 31 Mutarama 2022 iyi Komisiyo izaba yatanze urutonde rw’abatowe mu nzego zose n’ibibaranga.

Manda y’abazaba batowe bose izatangira muri Gashyantare 2022, aho izamara imyaka itanu nta gihindutse.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko amatora y'abayobozi b'inzego z'ibanze azaba mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .