Mu gihugu hose hamenwe ibiyobyabwenge bya miliyoni zisaga 470 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa bizamara ukwezi birimo ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

Ni muri urwo rwego ku wa 16 Nyakanga, mu gihugu hose habaye iki gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge abaturage baganirizwa ububi bwabyo n’ingaruka zabyo maze basabwa kubyirinda no kubirwanya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, ku wa mbere hatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi yakomoje ku biyobyabwenge ubwo yaganiraga n’abaturage b’Akarere ka Burera abasaba kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa bigateza n’umutekano mucye.

Ati “Polisi yonyine ntiyabasha kugera ku nshingano zayo hatabayeho ubufatanye n’abaturage, birakwiye ko nkamwe baturage mufatanya nayo mu gukumira ibyaha bitaraba harimo cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge dore ko aribyo nyirabayazana w’ibindi byaha biteza umutekano mucye bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha.”

Yakomeje avuga ko ibi biyobyabwenge byibasiye cyane urubyiruko ari ngombwa ko buri wese yumva ko kubirwanya ari inshingano ze.

Yavuze ko abaturage kuba baturanye n’umupaka badakwiye kubigira intandaro yo kwambuka bakajya kuzana ibiyobyabwenge ibyo bikwiye guhagarara.

Ati “Birakwiye kumva ko kurwanya ibyaha ari ibyacu kuko abakora ibyaha n’abantu tuziranye duhorana umunsi ku wundi ,gutangira amakuru ku gihe nibyo bizafasha inzego z’umutekano kubirwanya.”

Yongeyeho ko nta terambere n’imibereho myiza twifuza byagerwaho hakigaragara ibyaha.

Mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Burera, Rulindo, Gicumbi na Gakenke hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 191 Frw.

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 1 642 OOO Frw, mu Karere ka Nyagatare hamenwe ibifite agaciro ka 17 121 OOO Frw.

Mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 60 000 Frw, i Rusizi hamenwe ibifite agaciro ka 4 500 000 Frw, Nyabihu hamenwe ibifite agaciro ka 80 000 000 Frw, Nyamasheke ibifite agaciro ka 10 000 000 Frw, mu karere ka Rutsiro hamenwe ibifite agaciro ka 1 870 900 Frw , i Karongi ibifite agaciro ka 8 000 000 Frw, mu gihe i Rubavu hamenwe ibifite agaciro ka 152 241 000 Frw.

Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 9 630 000 Frw, i Nyanza hamenwe ibifite agaciro ka 943500 Frw, mu gihe mu Karere ka Huye hamenwe ibifite agaciro ka 1 172 100 frw.

Naho mu Mujyi wa Kigali ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bwabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba hamenwa Kanyanga litiro 500 n’urumogi ibiro 150.

Muri rusange iki gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu kikaba cyagenze neza. Aho abayobozi bakanguriraga abaturage kubirwanya kuko biteza umutekano mucye bigakurura n’ibindi byaha.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bakaba bavuze ko bagiye kurushaho kuba abafatanyabikorwa batangira amakuru ku gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza