Mu byumweru bibiri, u Rwanda ruratangiza urwego rw’ubugenzacyaha rufite imikorere nk’iya FBI

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Mata 2018 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko mu byumweru bibiri Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), ruzatangira gukora akazi karwo k’iperereza n’ubugenzacyaha, ubusanzwe byakorwaga na Polisi y’Igihugu.

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, mu cyumweru gishize yatangarije Abasenateri ko uru rwego rumaze umwaka rushyizweho n’itegeko ruzatangira gukora muri uku kwezi.

Yagize ati “Ruriya rwego rwashyizweho rwitwa Rwanda Investigation Bureau ubu rurimo kwiyubaka ku buryo bwihuta cyane, mu gihe cy’ibyumeru bibiri cyangwa bitatu biri imbere ruraba rukora kandi turimo gukora ngo ibi bishoboke.”

Uru rwego ruzaba rukorera muri Minisiteri y’Ubutabera, ntirurabona ubuyobozi dore ko Itegeko rirushyiraho riteganya ko Ubunyamabanga Bukuru bwarwo bugizwe n’Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bashyirwaho n’iteka rya Perezida.

Uru rwego rwitezweho imikorere idasanzwe mu bijyanye n’ubugenzacyaha kuko ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasobanuraga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho uru rwego yavuze ko ¬¬rufite imikorere ihambaye.

Yasobanuye ko nubwo batafashe buri kimwe cyose ku mikorere ya FBI ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ruzaba ari urwego rukora nka yo [FBI] nubwo ubushobozi atari bumwe.

Uwizeyimana yabwiye abadepite ko mu mikorere y’uru rwego, izaba itandukanye n’iya CID yasabaga ko uyikoramo aba ari umupolisi. Muri RIB, ho hazajya haba harimo abasivile, bagiye bafite ubumenyi butandukanye.

Yavuze kandi ko izakemura ikibazo cy’uko hari icyaha cyashoboraga kuba, dosiye igakorwa nabi muri CID, bikagorana kuyiburana mu rukiko, kuko iperereza ry’ibanze ibimenyetso bimwe na bimwe byazimiye.

U Rwanda kandi rwashyizeho Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryihariye rishinzwe kwigisha Iyubahirizwa ry’Amategeko. Mu nshingano z’iri shuri harimo gutegura no gutanga inyigisho zongerera ubumenyi abagize Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha n’abandi bagana iri shuri mu bijyanye n’inshingano z’izo nzego.

Minisitiri w’Ubutabera yatangaje ko mu byumweru bibiri Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), ruzatangira gukora akazi karwo k’iperereza n’ubugenzacyaha, ubusanzwe byakorwaga na Polisi y’Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza