Mu bari bafite imyumvire y’ubutagondwa, abatarafashwe barabiretse - SSP Sendahangarwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2018 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya Iterabwoba, SSP Sendahangarwa Apollo Africa, yavuze ko kugeza ubu mu gihugu nta bikorwa cyangwa ibitekerezo by’iterabwoba bikanganye bigihari, yemeza ko abari babifite bafashwe barafungwa, abandi barabireka.

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru mu nama yigaga ku ‘ruhare rw’idini ya Islam mu kwimakaza amahoro’, yateguwe n’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango washinzwe n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI ugamije kurwanya ubutagondwa n’isura mbi yambikwa Islam, unateza imbere abanyafurika (Fondation Mohamed VI des Ouléma Africains).

Mu kiganiro yatanze, SSP Sendahangarwa yavuze ko ubutagondwa atari ikintu gishya mu Rwanda kuko n’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubutagondwa.

Ati “Mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwahuye n’ubutagondwa bwo mu rwego rwo hejuru aribwo bwaje kubyara Jenoside. Kubera Leta yagiyeho nyuma y’ubwo butagondwa, yashyizeho ingufu nyinshi zo kwigisha n’izindi kugira ngo ubwo butagondwa buve mu banyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya Iterabwoba, SSP Sendahangarwa Apollo Africa

Yavuze ko nyuma yo guhashya ubwo butagondwa bwa mbere, baje gutungurwa n’ubundi bwadutse ahagana mu 2014 butandukanye cyane n’ubwa mbere.

SSP Sendahangarwa yavuze ko n’inzego z’umutekano zabanje gutungurwa n’ibyo bitekerezo bishya by’ubutagondwa byari byadutse cyane cyane mu madini.

Ati “Twabonye amadini atandukanye harimo nk’abantu bangaga gufata indangamuntu, abakamiraga inka hasi ngo ntabwo bemerewe kunywa amata, abatemaga ibihingwa […] Byari bigoye kubyemera kuko no mu nzego z’umutekano abantu benshi ntabwo babyemeraga, bumvaga bidashoboka. Byaje kugera mu 2015 irangira habaho ikintu cy’abantu benshi bari muri iyo myemerere ku buryo abantu bagiye bavuga bati ‘mu Rwanda birakomeye, ntabwo wenda twahisuganyiriza’, batangira kujya gushaka aho bisuganyiriza muri Congo.”

Icyo gihe inzego zitandukanye zabyinjiyemo zirabirwanya, hari abafashwe barafungwa ndetse hari n’abarashwe bagerageza guhangana n’inzego z’umutekano.

SSP Sendahangarwa avuga ko ingufu zashyizwe mu kubirwanya zatumye bigabanya umuvuduko ku buryo n’uwabitekerezaga yahise abyikuramo.

Ati “Kugeza ubu byasubiye uko byari bimeze mbere. Ubu ntabwo ibintu bimeze nabi. Ako gatsiko k’abantu bari bameze batyo bagiye bafatwa barafungwa, abatarafashwe barabiretse.”

Umuyobozi w’ Umuryango Fondation Mohamed VI des Ouléma Africains ishami ry’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yavuze ko mu bikorwa bagiye gushyira imbere harimo gushishikariza urubyiruko kumenya no gusesengura ibyo bigishwa.

Yavuze ko benshi mu rubyiruko rwacengejwemo inyigisho z’ubutagondwa rwabikuraga cyane cyane kuri internet, rugapfa kubyemera nta gushishoza kubayemo.

Ati “Ntabwo ibyanditswe kuri internet byose biba ari ukuri ahubwo ugomba kujyaho ufite ubumenyi bwo kubasha gushungura no kugereranya ibyo uri buhavane n’ibindi ufite ku buryo utari bube imbata y’ibyo uhavana.”

Yavuze kandi ko abantu badakwiye gufata ikibazo cy’ubutagondwa n’iterabwoba nk’aho ari icy’idini ya Islam, ahubwo ngo ni ikibazo kireba isi yose.

Ati “Buri dini rishobora gukoreshwa mu nyungu z’abagiye gushinga iyo mitwe. Ugiye kuyishinga mu gihugu kiganjemo abayisilamu benshi kugira ngo abone abayoboke avuga ko ari umutwe urwanira idini, impamvu ayishyira imbere ni uko azi ko idini abantu bayikunda.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yasabye abanyamadini kubanza gushingira imyemerere yabo ku muco wabo mbere yo kuyishingira ku idini.

Yavuze ko abantu babanje kujya bibuka ko ari abavandimwe, badashobora kumvira ababigisha ko abo badahuje ari abanzi.

Ati “Ntabwo amadini akuraho icyo turi cyo, amadini ntabwo agomba kuba intandaro yo gutandukana kwacu ahubwo yari akiwye kudufasha kuba icyo turi cyo no kukibyaza umusaruro.”

Nubwo nta mibare yatanzwe, SSP Sendahangarwa yavuze ko hari abanyarwanda bagiye mu mitwe y’iterabwoba nka Al Shabaa na ISIS akenshi bakinjirira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Kugeza muri Nzeri 2017, mu nkiko zo mu Rwanda hari amadosiye 46 y’ibyaha by’iterabwoba nk’uko polisi yabitangaje icyo gihe.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeli 2017 ibikorwa by’ubutagondwa muri Afurika y’Iburasirazuba byahitanye abantu 632 naho 535 barakomereka, mu gihe ku isi hose hapfuye abantu 8167, hagakomereka 8140.

Umuyobozi w’ Umuryango Fondation Mohamed VI des Ouléma Africains ishami ry’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa
Abagore bo muri Islam bari bitabiriye kuganira ku kibazo cy'ubutagondwa kivugwa mu idini
Depite Mukama Abbas, umwe mu bitabiriye ibiganiro
Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango oitari iya leta, Justus Kangwagye
Umwe mu bayobozi ba Fondation Mohamed VI des Oulema Africains, Dr Rdjaa Al'Makawi
Umwe mu bayobozi ba Fondation Mohamed VI des Oulema Africains bari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza