MTN yasoje gahunda ya 21 Days of Y’ello care isaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Kamena 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Mu gusoza iyi gahunda y’iminsi 21 y’ubugiraneza no gufasha, abayobozi n’abakozi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, bateguye amarushanwa y’urubyiruko muri Basketball, gushushanya no kubyina yabereye muri Club Rafiki, ndetse baruganiriza ku bibi by’ibiyobyabwenge ndetse babasaba kubyirinda.

Alain Numa, ushinzwe imikorere n’imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, yavuze ko bifashishije imikino kuko ari ibikorwa urubyiruko rwibonamo na Club Rafiki nk’ahantu urubyiruko rukunda guhurira.

Ati “Uyu munsi dusoza turi mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge twakoreye hano kuri Club Rafiki. Nk’uko mubibona ni imyidagaduro urubyiruko ntahandi waruvana udashyizeho imyidagaduro, niyo mpamvu twashyizeho aya marushanwa ya Basketball, ababyina ndetse n’abashushanya ariko tunaboneraho no kubaha ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge”.

Abakozi ba MTN Rwanda, bagize umwanya wo gusabana n’urubyiruko binyuze mu mikino, aho ikipe yabo yakinnye umukino wa Basketball n’ikipe y’urubyiruko yo kuri Rafiki, nyuma abakozi ba MTN bagenda begera amatsinda y’urubyiruko bakayaganiriza ku bibi by’ibiyobyabwenge.

Nzeyimana Callixte umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa, yavuze ko ari cyiza cyabasigiye inyigisho z’uburyo umuntu yakwegera mugenzi we amusaba kureka ibiyobyabwenge.

Ati “Iki gikorwa icyo kidusigiye, twabonye uburyo umuntu yacishamo ababwira ngo bareke ibiyobyabwenge bakongera bakaba abana bazima batanywa ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi muri Minisiteri y’urubyiruko, Bizimungu Geofrey, yashimiye MTN kuba itanga imirimo mu rubyiruko ndetse bakaba barimo banafasha ibijyanye n’imyitwarire myiza mu rubyiruko, yibutsa urubyiruko ko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Iyi gahunda ya 21 Days of y’ello care yari imaze ibyumweru bitatu, aho MTN ikora ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo nko gusura ishuri ry’abafite ubumuga rya Gatagara bakabaha n’ibikoresho bibafasha mu myuga biga.

Hari ukubakira icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo na internet abana biga mu ishuri rya Gatagara, ishami rya Huye, guha abana amasomo y’uko bakora porogaramu za mudasobwa ndetse no kubakira inzira nziza zo kunyuramo kubana bafite n’ubumuga bo mu ishuri rya Gatagara ishami rya Rwamagana.

Urubyiruko rwahatanye no mu mbyino zigezweho
Abakozi ba MTN Rwanda bishimanye n'abatsinze mu byiciro bitandukanye
Abakozi ba MTN Rwanda n'urubyiruko basanze kuri Club Rafiki
Umukozi wa MTN Rwanda aganiriza urubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge
Abafite ubumuga barimo gukina umukino wa Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza