Kwamamaza

MTN yahembye batatu batsinze muri poromosiyo ya Damarara

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 11:41' na Thamimu Hakizimana


Sosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda yahembye ku nshuro ya Kabiri abanyamahirwe batatu batsindiye ibihembo bifite agaciro k’ ibihumbi 800 Frw muri poromosiyo ya Damarara, igamije kurushaho kwegera abakiliya no kubaha serivisi zinoze.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kanama 2016, ni bwo MTN yashyikirije abanyamahirwe batatu ibihembo bitandukanye birimo amafaranga ibihumbi 300, Televiziyo ya Flat, na Telefone zigezweho na Power bank mu muhango wabereye mu Imurikagurisha(Expo) riri kubera i Gikondo .

Abanyamahirwe batatu bagize amanota menshi kurusha abandi nibo bahembwe.

Abahembwe barimo Kambanda Edisson w’imyaka 34 utuye mu Murenge wa Remera ukora ubucuruzi busanzwe wegukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 300, Emmanuel Twagirimana ukora ubucuruzi buciriritse , wegukanye televiziyo ya Flat y’agaciro k’ibihumbi 300 na Mukankuranga Ruth wahembwe telefone ebyiri zigezweho na Power bank yazo bigura amafaranga ibihumbi 200.

Kambanda Edisson yagize ati “ Nta rindi banga nakoresheje uretse kuguma ku murongo wa MTN no gukomeza gukoresha serivise zayo zitandukanye zirimo gukoresha interineti, kohereza ubutumwa bugufi no guhamagara ahantu hatandukanye harimo no hanze y’u Rwanda.”

Yongeyeho ko atibuka neza amanota yagize ariko ashimangira ko mu cyumweru adashobora gukoresha amafaranga ari munsi y’ibihumbi 20 na 30.

Umukozi ukora mu ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya MTN, Sesonga Eric yakomeje gukangurira abakiliya ba MTN Rwanda gukomeza gukoresha serivisi zayo kugira ngo nabo babashe kwegukana ibihembo bitandukanye.

Yagize ati “ Nta kindi tubasaba uretse gukomeza gukoresha serivisi za MTN, bahamagara ,bakoresha na interineti cyangwa se bohereza ubutumwa bugufi n’ibindi kuko aribyo bibongerera amanota atuma begukana ibihembo bitandukanye biri muri iyi poromosiyo.”

Yongeyeho ko uzajya yohereza ubutumwa bugufi cyangwa gukoresha internet azajya ahita abona ubutumwa bumwereka amanota abonye n’ayo agejejeho.

Sesonga avuga ko umufatabuguzi wa MTN ashobora no gukanda *131# kugira ngo abone amanota amaze kugira.

Biteganyijwe ko buri cyumweru abantu icumi ba mbere bazajya bohererezwa ubutumwa bugufi bubereka amanota bamaze kugira,bahembwe ibihembo birimo za televiziyo, telefone ,amainite yo guhamagara y’ibihumbi 50.

Mu kwezi umunyamahirwe wagize amanota menshi azajya ahabwa moto.

Igihembo nyamukuru muri iyi poromosiyo ya Damarara na MTN ni imodoka ya Prado Land Cruiser, izahabwa umunyamahirwe uzagira amanota menshi kurusha abandi mu mezi atatu izamara.

Abanyamahirwe batatu batsindiye ibihembo
Emmanuel Twagirimana ahabwa televiziyo ya flat
Kambanda Edisson ashyikirizwa sheki y'ibihumbi 300
Mukankuranga Ruth yahembwe telefone ebyiri zigezweho ndetse na Power Bank yazo
Sesonga Eric, Umukozi ukora mu ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya MTN
Igihembo nyamukuru kizatangwa ni imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruizer Prado

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved