MTN Rwanda yasoje gahunda ya Yolo iha abanyamahirwe ibihembo birimo Inka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yasoje gahunda yashyiriweho urubyiruko yiswe ‘Yolo’ yatangiye tariki 31 Gicurasi 2019, igenewe kurufasha ngo rwisange muri gahunda za MTN iruhora hafi mu iterambere ry’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019 nibwo iyi gahunda yahariwe urubyiruko rufite kuva ku myaka 16 kugeza ku myaka 25 y’amavuko yasojwe, yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 500.

Buri cyumweru MTN Rwanda yahaga impano abanyamahirwe bakoresheje Yolo zirimo telefoni, imipira yo kwambara, televiziyo, amafaranga, inka n’ibindi byinshi.

Kwiyandikisha muri ’Yolo’ byari ubuntu, ugasabwa gusa gukanda *154*6# ubundi ugatangira kuyikoresha ari nako wiyongerera amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yitabiriwe mu buryo budasanzwe ndetse urubyiruko ruhavanye ubushobozi bwo kuba bakwihangira imishinga bakiteza imbere.

Yavuze ko MTN Rwanda idashyize imbere kuvuga ko ishaka abakiriya gusa, ahubwo ngo ishaka ko na ba bantu bakorana nayo bagira ubushobozi buhagije bwo kwiteza imbere.

Ati “Buri cyumweru twahembaga abanyamahirwe harimo kubaha internet, inka, televiziyo, ibihumbi 500 Frw, telefoni zigezweho n’ibindi. Iyi ni gahunda yabaye nziza kandi yaritabiriwe cyane kuko abanyeshuri bari mu biruhuko.”

Yakomeje ati “Iyi gahunda ntabwo tuyikora gusa ngo duteze imbere ibikorwa bya MTN ahubwo tubikora ngo n’abakiriya bacu twubake ubufatanye bwacu bw’igihe kirekire, tugomba gukora ubucuruzi ariko n’abakiriya bacu bagomba gutera imbere.”

Ruhinguka yavuze ko kuba barahisemo gutanga inka ni uko iyo uyihaye umuntu, bigaragaza ko uba umushimiye cyane.

Yagize ati “Gutanga inka ni umuco wa Kinyarwanda kuko iyo umuntu yashakaga kugushimira birenze yaguhaga inka, niyo mpamvu twatanze inka kuko iki ni ikintu cy’umuco kandi iyi nka yafasha umuntu cyangwa akaba yayigurisha. Dufite gahunda nyinshi dufashamo urubyiruko, twishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.”

Ku birebana n’amafaranga yahawe urubyiruko, Ruhinguka yagize ati “Tugomba kureba ikintu kizagirira abantu akamaro, niba umuntu umuhaye ibihumbi 500 Frw ashobora gutangiza ubucuruzi, ari uwiga yakwishyura amafaranga, iyo dukora ibintu nk’ibi duha abantu benshi ngo biteze imbere.”

Yavuze ko kugeza ubu MTN Rwanda ifite abakiriya miliyoni 5 Frw kandi gahunda igomba gukomeza kubongera inabateza imbere.

Iradukunda Deborah utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro ni we wegukanye inka. Yavuze ko agiye kuyorora ikazamuteza imbere.

Yagize ati “Ninjiye muri Yolo mu kwezi kwa munani uyu mwaka nkurikiza amabwiriza, nabonye ari nziza, natsindiye inka kandi nzayorora ibyare inyungure byinshi, ntayo nari ntuze ariko ubu ngiye gutera imbere.”

Mu 2016 nibwo MTN Rwanda yatangije iyo gahunda iha abanyamahirwe impano zitandukanye bakoresheje Yolo.

MTN yageneye urubyiruko ibihembo bitandukanye kubera gukoresha Yolo
Mu bihembo harimo na telefoni zigendanwa
Akanyamuneza kari kose ku begukanye ibihembo
Bishimiye ko MTN ifasha Abanyarwanda kwiteza imbere
Abanyamahirwe kandi begukanye ibihumbi 500 Frw
Ruhinguka yavuze ko aya mafaranga yafasha urubyiruko kwihangira umurimo
Iradukunda Deborah utuye mu karere ka kicukiro ni we wegukanye inka
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré yavuze ko MTN ibereho guteza imbere umukiriya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza