00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yashyize igorora abari gukorera mu ngo ibagenera umwihariko wa internet ibafasha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije gahunda yise ‘Connected home’ igamije gufasha abakozi kubona internet yo gukoresha mu ngo muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, aho ibigo byasabwe kugabanya umubare w’abakorera mu biro.

Binyuze muri iyi gahunda ababyifuza bazajya bahabwa internet isanzwe ikoreshwa mu ngo no mu biro izwi nka ‘Fixed Broadband’. Umwihariko ni uko abazasabwa guhabwa iyi internet hagati ya tariki ya 2 Nyakanga 2021 na tariki ya 1 Ukwakira 2021 bazahabwa ‘router’ y’ubuntu kandi ntibishyure ikiguzi cyo kuyibashyirira mu nzu.

Bitewe na internet umuntu yaguze ashobora kuzajya ahabwa ifite umuvuduko uri hagati ya 5Mbps na 25Mbps (megabits per second).

Ushaka iyitwa ‘Bronze’ azajya yishyura 25000Frw ahabwe internet ifite umuvuduko wa 5Mbps, ushaka Silver azajya yishyura 40000Frw ahabwe ifite umuvuduko wa 10 Mbps.

Ushaka internet yo mu cyiciro cya ‘Gold’ azajya yishyura 55000Frw, ahabwe ifite umuvuduko wa 15Mbps, mu gihe ushaka iyitwa ‘Premium’ azajya yishyura 80000Frw agahabwa internet ifite umuvuduko wa 25Mbps.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Ndoli Didas yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo bihaye wo gufasha abari gukorera mu ngo.

Ati “Mu gihe dukomeje kubahiriza ingamba zigamije kurwanya ukwiyongera kwa Covid-19, dutewe ishema no gufasha abakiliya bacu kubona ‘router’ no gushyirirwa internet mu nzu ku buntu kugira ngo babashe kubona internet nziza mu gihe bari kwigira, banakorera mu ngo.

“Iyi gahunda kandi ishingiye ku myemerere yacu y’uko umuntu wese akwiye ubuzima bugezweho bwo gukoresha internet.”

Uzajya wifuza guhabwa iyi internet azajya ahamagara kuri 3111 cyangwa yohereze email kuri [email protected], ubundi ahabwe ubufasha mu gihe kiri hagati 3 na 5.

MTN Rwanda yashyize igorora abari gukorera mu ngo ibagenera umwihariko wa internet ishobora kubafasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .