00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yatanze miliyoni 10 Frw mu gufasha abafite ubumuga, ihiga guha akazi babiri muri buri karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yatangije ubufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) buzafasha abafite ubumuga kubona serivisi zitangwa n’iyi sosiyete y’itumanaho ndetse n’akazi.

Binyuze muri ubu bufatanye bwiswe ‘‘Twese initiative’ ahatangirwa serivisi z’iyi sosiyete hose hazwi nka ‘MTN service centres’ hazakorwa mu buryo horohereza abafite ubumuga kuhagera, amatangazo yamamaza y’iyi sosiyete yose ashyirwe no mu rurimi rw’amarenga.

Uretse ibi, iyi MTN Rwanda yanavuze ko hazashyirwaho uburyo bwo gusobanurira mu marenga abahamagara umurongo wa MTN Rwanda bashaka ubufasha. Muri ubu buryo hazajya hifashishwa ‘video call’.

Nyuma yo kubona kandi ko umubare w’abatagira akazi ari munini mu babana n’ubumuga, MTN Rwanda yiyemeje ko izashyiraho aba-agents 60 bafite ubumuga.

Ibi bizakorwa hirya no hino mu gihugu, ni ukuvuga ko nibura buri karere kazaba gafite aba-agents babiri bafite ubumuga batanga serivisi za MTN ndetse bose bazafashwa no gutangira ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko iyi sosiyete yihaye iyi ntego igamije kurushaho kuba ikigo cy’ubucuruzi kitagira uwo giheza.

Ati “Aha muri MTN, abakiliya bacu ni bo baza imbere, kandi duhora dushaka uko twafasha abantu bose ko sosiyete dukoreramo irimo abantu batandukanye. Uyu munsi twishimiye gufatanya n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga mu Rwanda, muri uru rugendo rugamije gushimangira ko serivisi zose dutanga zidaheza kandi zigerwaho n’abafite ubumuga.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa haherewe kuri serivisi zo kwakira abahamagara bafite ibibazo, amaduka atangirwamo serivisi za MTN Rwanda ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza.

Mitwa Ng’ambi yavuze ko MTN Rwanda izakomeza gukorana n’iri huriro kuko hari byinshi igomba guhindura mu buzima bw’abafite ubumuga.

Ati “Turabizi ko hakiri byinshi dukeneye gukora hagamijwe gukomeza kubaka sosiyete itagira uwo isiga inyuma. Niyo mpamvu twiteguye gukomeza gukorana na NUDOR binyuze muri ubu bufatanye.”

Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba yavuze ko iyi gahunda ya ‘Twese Hamwe’ izahindura byinshi mu buzima bw’abafite ubumuga.

Ati “Iyi gahunda ya Twese Hamwe izahindura byinshi kandi turashimira umuhigo wahizwe na MTN. Ubuzima bw’abafite ubumuga buri hafi guhinduka buba bwiza. Iki gisubizo gikora ku buzima butandukanye bw’ababana n’ubumuga ni inzira iganisha ku iterambere n’iherezo ku mahirwe menshi bagiye bimwa.”

Yakomeje avuga ko ibyo MTN Rwanda yakoze bikwiye kuba intangiriro bikimakazwa n’ibindi bigo by’abikorera.

Ati “MTN Rwanda yabimburiye urwego rw’abikorera, twizeye ko tuzabona abantu bari muri uru rwego bigira kuri ibi.”

Ubwo hashyirwaga umukono kuri aya masezerano, MTN Rwanda yanatanze miliyoni 10 Frw, zizifashishwa mu kugura ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’abafite ubumuga mu buzima bwa buri munsi birimo insimburangingo n’inyunganirangingo.

Yiyemeje kandi ko izaba umuterankunga w’ibikorwa bizakorwa mu Cyumweru cy’Inama Mpuzamahanga y’Abafite Ubumuga bwo kutumva izatangira ku wa 19 Nzeri ikageza ku wa 26 Nzeri 2021 n’ibindi bikorwa byose by’abafite ubumuga.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique, yashimye MTN Rwanda, yemeza ko intambwe yateye iyiganisha ku kuba ikigo kidaheza.

Ati “Turashimira MTN Rwanda kuba yateye iyi ntambwe y’ingenzi iganisha ku kurushaho kuba ikigo kidaheza, mu gihe Isi ikomeje gutera imbere, ikoranabuhanga rikarushaho kuzamuka, umuryango wacu ntushaka gusigazwa inyuma. Binyuze mu guhuza imbaraga na MTN Rwanda muri iyi gahunda umuryango wacu mugari uzahabwa amahirwe yo gukoresha no kugera ku byiza bya serivisi n’ibicuruzwa bihari.”

Imibare yo mu 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu gusubiza hejuru 446.453, muri bo abagera kuri 221.150 ni ab’igitsina gabo mu gihe abandi 225.303 ari ab’igitsina gore.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, ashyikiriza Umuyobozi w’Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique sheki ya miliyoni 10 Frw yo kugura inyunganirangingo n'insimburangingo by'abafite ubumuga
Umuyobozi w’Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda, Bizimana Dominique yashimye MTN Rwanda, yemeza ko intambwe yateye iyiganisha ku kuba ikigo kidaheza
Bahati Alex uhagarariye abafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba yavuze ko iyi gahunda ya ‘Twese Hamwe’ izahindura byinshi mu buzima bw’abafite ubumuga
MTN Rwanda yatangiye kwita ku bafite ubumuga bwo kutavuga by'umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .