MTN Rwanda igiye kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 19 Mata 2021 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda kigiye kwiyandikisha ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) kuri uyu wa 4 Gicurasi uyu mwaka.

Ku ikubitiro, MTN Rwanda izashyira ku Isoko imigabane, imigabane ingana na 20% by’agaciro kayo, mu gihe umugabane umwe uzaba ugura amafaranga 269 Frw.

MTN Rwanda yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nyuma y‘iseswa ry’ikigo cya Crystal Telecom, cyari gifite imigabane ingana na 20% by’iya MTN Rwanda yose, ariko nacyo kikaba cyari cyarayigurishije ku bakiliya bacyo.

Abari basanzwe bafite imigabane muri Crystal Telecom bazaguranirwa, bahabwe imigabane muri MTN Rwanda bishingiye ku iguranwa ry’umugabane umwe ku wundi, bivuze ko umunyamigabane wa Crystal Telecom azahabwa imigabane muri MTN Rwanda ingana n’iyo yari afite.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa N’gambi, yavuze ko aya ari amahirwe ku bashoramari bifuza gushora imari muri MTN Rwanda.

Yagize ati “Kwandikisha MTN Rwanda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bizabaho kuwa 4 Gicurasi 2021. Twiteguye no kwiyandikisha ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kandi aya ni amahirwe ku bashoramari muri rusange bifuza kugira umutungo muri MTN Rwanda. Twishimiye kandi kwakira abahoze ari abanyamigabane ba Crystal Telecom kugira ngo babe abanyamigabane bacu”.

Iza Ireme uyobora Crystal Telecom yavuze ko “Twishimiye kubona iri hererekanya-migabane rigerwaho. Bizafasha abanyamigabane bacu gukomeza gukura inyungu muri MTN Rwanda kandi mu buryo bwiza kuko bazaba ari abanyamigabane b’ibanze ba MTN Rwanda”.

Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, Celestin Rwabukumba, yavuze ko kwakira MTN Rwanda kuri iri Soko ari inkuru nziza kuko bigaragaza ko rikomeje kwaguka.

Yagize ati “Kuba MTN Rwanda ije ku Isoko ry’Imari n’imigabane ni ikintu twishimiye ku Isoko ryacu kuko bizatuma ryaguka. Kuba ikigo kinini nka MTN Rwanda cyanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bizatuma irushaho kugaragaza imikorere yayo ku banyamigabane bayo, bityo irusheho kuganwa, ari nabyo bituma irushaho gukurura abashoramari”.

Imigabane 80% isigaye muri MTN Rwanda iraguma mu maboko ya MTN Group, ndetse umuyobozi wayo, Ralph Mupita, yavuze ko aya ari amahirwe abanyarwanda babonye yo gushora imari yabo muri MTN Rwanda no kwiteza imbere.

MTN Rwanda igikwiye kwiyandikisha ku Isoko ry'Imari n'Imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .