MTN na Yego Innovision byasinye amasezerano azafasha abagenzi kwishyura moto kuri Mobile Money

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo Yego Innovision Limited gifasha abagenzi gutega moto bakishyura habazwe ibilometero kuzajya bishyura bakoresheje Mobile Money.

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya MTN Rwanda na Yego Innovision Limited kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Ikoranabuhanga rifasha abagenzi kwishyura moto "Yego moto" habazwe ibilometero bakoresheje ryamuritswe mu nama ya Transform Africa 2017 yabereye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka ritangira kugeragezwa mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro za Nzeri.

Mu minsi 76 ya mbere kuva Yegomoto yatangira gukora mu Mujyi wa Kigali, abashoferi bayikoresha bamaze gukora ingendo 297,461 ku ntera ya kilometero 1,495,457.

Imikoranire mishya hagati ya MTN na Yego Innovision izafasha abakiliya b’iyi sosiyete bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 300 biyandikishije muri serivisi ya Mobile Money kwishyura moto bitabasabye kugendana amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri MTN, Munyampundu Norman, yatangaje ko bishimiye gukorana na Yego Innovision muri iyi gahunda iri mu cyerekezo cy’igihugu cyo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “MTN iri ku isonga mu bigo by’itumanaho ndetse igera hose mu gihugu ari na yo mpamvu twishimiye kuba abafatanyabikorwa b’imena mu kwimakaza ikoranabuhanga no gushishikariza abantu kurikoresha mu bucuruzi mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko bakorana na Yegomoto. Yegomoto iri guhindura isura y’ubwikorezi bw’abantu kuri moto mu Rwanda ndetse twishimiye ko turi mu bafatanyabikorwa b’uru rugendo.”

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Ltd, Karanvir Singh, yatangaje ko hari icyizere ko mu minsi mike abaturage bose bazaba bagezwaho serivisi zo gutega moto mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Twishimiye gukorana na MTN igera ku Banyarwanda benshi ndetse twizeye ko mu minsi ya vuba Yegomoto izaba ikorana na moto zose kuva mu mijyi minini kugera mu cyaro.”

Iri shoramari ryose rizatwara miliyoni 14 z’amadolari ya Amerika. Biteganyijwe ko bitarenze muri Mata 2018, moto 15 000 zikorera mu Mujyi wa Kigali zizaba zikoresha uburyo bwa Yegomoto bufasha abagenzi kwishyura habazwe urugendo bakoze, bizagabanya amahari yabagaho hagati y’abo n’abamotari baciririkanya ibiciro.

Yego Innovision irateganya kwagura isoko ryayo ikarigeza no mu bindi bihugu, ndetse mu minsi mike izatangira gukoresha ubundi buryo bwo kwishyura moto abagenzi bakoresheje Visa Credit Card na Debit Card ku buryo bitazaba ari ngombwa kugendana amafaranga mu ntoki kugira ngo utege moto.

Karanvir Singh asinya ku masezerano
Umuyobozi mukuru w'Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri MTN, Munyampundu Norman, ashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Karanvir Singh na Munyampundu Norman nyuma yo gushyira umukono ku masezerano azafasha abagenzi kwishyura moto bakoresheje Mobile Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza